Mu gihe cy’imyaka ine, kuva mu mwaka wa 2020 kugeza mu 2024, ikigero cy’ubushomeri mu Rwanda cyaragabanyutse haba mu baturage b’ibigitsina gore ndetse n’ab’igitsina gabo.
Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) muri Raporo Isesengura Imiterere y’Isoko ry’Umurimo mu Rwanda hashingiwe ku bitsina, igaragaza ko ubushomeri bwavuye ku gipimo cya 20,2% mu 2023 bukagera kuri 17,6% mu bagore, mu gihe mu bagabo bwavuye kuri 15,9% bukagera kuri 12.6% mu mwaka wa 2024.
Raporo ya NISR ivuga ko nubwo hari intambwe yatewe mu kugabanya igipimo cy’ubushomeri, ab’igitsina gore baracyari ku rugero rwo hejuru ugereranyije n’ab’igitsina gabo.
Igabanyuka rije rikurikiye ubwiyongere budasanzwe bw’igipimo cy’ubushomeri bwagaragaye mu 2021, aho ab’igitsina gore bari ku kigero cya 24,1% mu gihe bagenzi babo b’igitsina gabo bo bageze ku kigero cya 18,5%.
Iyo raporo kandi igaragaza ko urubyiruko ari rwo rugaragaramo umubare munini w’abafite ibibazo by’ubushomeri kuko abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 16-24 bari ku kigero cya 22,9% mu mwaka wa 2024 mu gihe abahungu b’abashomeri muri iyo myaka na bo bari ku kigero cya 16,8%.
Mu cyiciro cy’abafite imyaka iri hagati ya 25 na 34, ab’igitsina gore bari mu bushomeri bari 20,2% mu gihe ab’igitsina gabo bari ku kigero cya 11,6%. Icyo kigero cyarushijeho kugabanyuka ku bafite imyaka iri hagati ya 35 na 54 aho ab’igitsina gore bari ku kigero cya 13,9% mu gihe ab’igitsina gore bari kuri 11,0%.
Abari hejuru y’imyaka 65, ni bo barimo bake badafite imirimo kuko ab’igitsina gore bangana na 10,2% naho abagabo bo bakaba 9,0%.
Nanone kandi ubushomeri bwagiye bwigaragaza mu buryo bunyuranye bitewe n’amashuri abantu bize. Mu mwaka wa 2020 urubyiruko rufite imyaka 16-30 rutageze mu mashuri rwari ku kigero cy’ubushomeri cya 19,3% b’igitsina gore ndetse na 15,7% b’igitsina gabo.
Mu mwaka wa 2024, iki kigereranyo cyariyongereye kigera kuri 20,7% b’igitsina gore ariko kigabanyuka ku kigero cya 12,7% ku bagabo.
Mu bize amashuri yisumbuye ikigero cy’ubushomeri cyaragabanyutse cyane aho mu b’igitsina gore cyavuye kuri 34,2% mu 2020 kikagera kuri 28,6% mu 2024 na ho ku bagabo kikava kuri 28,2% kikagera kuri 25,4% muri icyo gihe.
No ku basoje kaminuza ni uko, ikigero cy’ubushomeri ku bagore cyari kuri 27,9% na 17,8% mu mwaka wa 2024. Iyi mibare igaragaza ko ubushomeri bwagabanyutse muri iyo myaka ine uretse ko bukigaragara mu rubyiruko cyane by’umwihariko mu b’igitsina gore.