Abashoramari b’u Rwanda na Tunisia binjiye mu bufatanye mu iterambere
Ubukungu

Abashoramari b’u Rwanda na Tunisia binjiye mu bufatanye mu iterambere

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

October 21, 2025

Abashomari b’u Rwanda na Tunisia batangije ihuriro rya mbere rihuza abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’abashoramari mu bihugu byombi kugira ngo bashakishe amahirwe y’ubucuruzi, ishoramari, n’ubufatanye.

Ni uhuriro ryatangijwe ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira i Kigali, mu nama y’iminsi 4, izageza tariki ya 23 Ukwakira ibahuje, ikaba yarateguwe na FIE Consult Rwanda, ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubujyanama ku micungire y’imishinga, gifatanyije na Ambasade ya Tunizia muri Kenya ndetse n’ikigo cya Tunisia gishinzwe ishoramari ryo hanze y’Igihugu.

Ni ihuriro rigamije kubaka ubukungu bunyuze mu gushyigikira mu bucuruzi binyuza mu gusangira ubumenyi n’ubunararibonye hagati ya Tunisia n’u Rwanda.

Ambasaderi Wungirije wa Tunisia muri Kenya, Sofiene Dridi yagize ati: “Kubera iki twahisemo u Rwanda? Ni amahitamo asobanutse kubera ko borohereza ubucuruzi, hakorerwa ibintu bitandukanye kandi hari gahunda zo guhanga udushya mu by’ubukungu”.

Dridi yashimangiye ko ari ryo huriro ry’ubucuruzi, Tunisia yinjiyeyo bwa mbere ifatanyije n’u Rwanda, ariko avuga ko atari bwo bwa nyuma bakoranye.

Yavuze ko gufatanya kwa kompanyi z’ubucuruzi z’u Rwanda na Tunisia bazungukiramo byinshi.

Ati: “Ni ngombwa ko ibigo by’u Rwanda n’inzego zitandukanye bimenya Tunisia, kandi n’abanya-Tunisia bakamenya u Rwanda. Tugomba gusangira amakuru, isoko, ibyifuzo n’imbaraga kuri buri ruhande rufite”.

Yagarutse ku nzego zifite amahirwe akomeye yo gukorerwamo ubufatanye nk’urw’ubumenyi mu ikoranabuhanga (ICT), ikoranabuhanga mu by’umutekano wa mudasobwa (cyber technology), inganda, ibiribwa bikomoka ku buhinzi, n’ubuzima.

 Yongeraho ati: “Izo nzego ni zo zituma ubukungu bwacu bugira imbaraga kandi bukaba butajegajega. Itsinda riri hano ryaje gushaka amahirwe y’ubufatanye ashobora kuvamo imikoranire iha isura nshya ubutwererane bwacu.”

Uretse ubucuruzi, Dridi yashimangiye ko umuco n’ubusabane hagati y’abaturage ari ingenzi mu gukomeza ubufatanye bw’ubukungu buhamye.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Bazihama Jean Paul yavuze ko nubwo ibi bihugu bitandukanywa n’intera ndende, u Rwanda na Tunisia bifite intego zihuriyeho zirimo guteza imbere inganda, guhanga udushya, koroshya ubucuruzi no guha urubyiruko amahirwe.

Yagize ati: “Dufite ubushake bwo gukorana n’amakampani yo muri Tunisia mu nzego zirimo iby’ibikoresho by’ubwubatsi, itunganywa ry’ibikomoka ku buhinzi, imiti n’ubuvuzi, ikoranabuhanga, ingufu zisubira, ubukerarugendo, n’inganda zitandukanye.”

Yunzemo ati: “Tunizia izanye ubunararibonye buhambaye mu by’ubuhinzi n’inganda, mu bwubatsi, mu ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT), ndetse no mu bucuruzi. Binyuze muri ubu bufatanye, ibihugu byombi bishobora kubaka inganda zihuza impande zombi kandi bigateza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika”.

Umuyobozi w’Ikigo cya Tunisia gishinzwe guteza imbere ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga (Tunisia Export Promotion Centre), Walid Ben Moussa, giherereye i Nairobi, yavuze ko iki gikorwa cyabereye mu Rwanda hagamijwe gusuzuma amahirwe ari mu guteza imbere no kwamamaza ibicuruzwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA