Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryemeje ko abasifuzi 18 b’Abanyarwanda bari ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga rwa 2026.
Ni amakuru yashyizwe ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025.
Ubusanzwe mu mpera z’umwaka, FIFA isohora urutonde rw’abasifuzi baba bari ku rwego mpuzamahanga, aho hari ababa bavanywemo cyangwa abarwongeweho.
Kuri iyi nshuro, kuri urwo rutonde u Rwanda rufitemo abasifuzi 18 barimo abagabo 11 n’abagore barindwi.
Mu bagabo harimo Uwikunda Samuel, Ishimwe Jean Claude, Twagirumukiza Abdoul Karim, Rurisa Patience Fidele, Nsabimana Celestin, Ishimwe Didier, Mugabo Eric, Karangwa Justin, Ndayisaba Saidi Hamisi na Habumugisha Emmanuel.
Abagore ni Umutoni Aline, Byukusenge Henriette, Umutesi Alice, Akimana Juliette, Murangwa Usenga Sandrine na Mukayiranga Regine.
Kuri uru rutonde hariho kandi Mukansanga Salim Rhadia usanzwe ari umwe mu bazi gukoresha Ikoranabuhanga ry’Amashusho (VAR Video Assistant Referee).




