Abasirikare ba RDF barwanira ku butaka basoje amahugurwa
umutekano

Abasirikare ba RDF barwanira ku butaka basoje amahugurwa

Imvaho Nshya

December 22, 2025

Abasirikare bo muri Brigade y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zirwanira ku Butaka, bagizwe na ofisiye bakuru n’abato ndetse n’abandi basanzwe, basoje neza amahugurwa y’amezi ane yo ku rwego rwo hejuru yari agamije kurushaho kubatyaza mu bumenyi mu bya gisirikare.

Umuhanago wo gusoza ya mahugurwa wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe, kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, uyobora n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’ u Rwanda.

Abasoje aya mahugurwa berekanye amwe mu masomo bigishijwe arimo amayeri y’intambara, imyitozo njyarugamba, kumasha, byose byagaragazaga ubushobozi bw’iyo Brigade mu bikorwa by’urugamba no kubungabunga umutekano.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yashimiye abarangije amahugurwa ku bwitange, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga bagaragaje mu gihe cyose cy’amahugurwa, anabasaba gukomeza kuba abanyamwuga mu nshingano zabo z’akazi.

Yabakanguriye gukoresha neza ubumenyi n’ubushobozi bungutse mu kurengera ubusugire bw’Igihugu no guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka.

Umugaba Mukuru w’Ingabo yibukije akamaro ko gukomeza kwimakaza indangagaciro za RDF, cyane cyane ikinyabupfura, yavuze ko ariyo nkingi y’ingenzi izindi ndangagaciro zubakiyeho.

Yagize ati: “Ikinyabupfura ni cyo kigomba kubanza muri byose. Turi igisirikare kigendera ku myitwarire myiza n’indangagaciro z’ubunyangamugayo.”

Amahugurwa nk’aya agamije kongerera abasirikare ubumenyi n’ubushobozi, kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo nk’Ingabo z’u Rwanda.

Bagaragaje amwe mu masomo bigiye muri aya mahugurwa yari amaze amezi ane mu kigo cya Nasho
Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Mubarakh Muganga yasabye abasirikare basoje amahugurwa kuzahora barangwa n’ikinyabupfura

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA