Abasirikare bo muri Zambia bunamiye Abatutsi bazize Jenoside

Abasirikare bo muri Zambia bunamiye Abatutsi bazize Jenoside

Imvaho Nshya

September 30, 2025

Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bwatangaje ko ingabo za Zambia (ZDF) zunamiye Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Ubutumwa bwatambukijwe ku rubuga rwa X rukoreshwa n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bugaragaza ko abasirikare basuye u Rwanda bagize umwanya wo kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abasirikare ba Zambia basuye Urwibutso rwa Jenoside kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025, banasobanurirwa amateka ya Jenoside n’ingaruka zayo.

Ubuyobozi bw’Urwibutso bugira buti: “Bungutse ubumenyi bwimbitse ku mateka, uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa n’ingaruka zayo.”

Bukomeza buvuga ko abasirikare ba Zambia banasobanuriwe urugendo u Rwanda rwanyuzemo rwiyubaka kandi rukongera kubanisha Abanyarwanda.

U Rwanda na Zambia ni ibihugu bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka, ayo mu rwego rw’ubuzima, guteza imbere ishoramari hagati y’Ikigo gishinzwe iterambere muri Zambiya (ZDA) n’Ikigo gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB); ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi, mu bijyanye n’uburobyi no guteza imbere ubworozi n’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA