Abasirikare n’Abapolisi bagiye koherezwa mu butumwa muri Mozambique bahawe impanuro
umutekano

Abasirikare n’Abapolisi bagiye koherezwa mu butumwa muri Mozambique bahawe impanuro

ZIGAMA THEONESTE

September 13, 2025

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka Gen. Maj. Vincent Nyakarundi ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent B. Sano, bahaye impanuro Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bagiye koherezwa mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, mu Majyaruguru ya Mozambique.

Ni ubutumwa batanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2025, mu ishuri ry’amasomo rya Gisirikare rya Gako mu   Karere ka Bugesera.

Uwo mutwe uhurije hamwe Ingabo n’Abapolisi, uzasimbura bagenzi babo bamaze umwaka bakorera muri ako gace.

Ni umutwe mushya uzaba uyobowe na Gen Maj Vincent Gatama.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka Maj Gen Nyakarundi yagejeje ku ngabo n’abapolisi ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame.

Yibukije akamaro ko gukomeza umurava, gushyira umutima ku kazi n’ikinyabupfura byaranze inzego z’umutekano z’u Rwanda mu myaka ine ishize.

Yanashimye kandi ibyo abasirikare n’abapolisi bababanjirije bagezeho, asaba ko urwo rwego rw’indashyikirwa rugomba gukomeza kubahirizwa.

Abasirikare n’abapolisi bongeye kwibutswa ko umurava n’ikinyabupfura ari ingenzi mu bikorwa byo gufasha ubutegetsi bwa Mozambique, binyuze mu kurwanya inyeshyamba no mu ivugururwa ry’inzego z’umutekano.

DIGP Vincent Sano yasabye izo ngabo n’abapolisi guhora baharanira gukorera hamwe no kwirinda imyitwarire mibi ishobora gusenya izina ryiza u Rwanda rufite.

Iyi gahunda yo kohereza Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda muri Mozambique igaragaza umubano ukomeye uri hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Mozambique.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka Maj Gen Nyakarundi yagejeje ku ngabo n’abapolisi ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame
DIGP Vincent Sano yasabye ingabo n’abapolisi guhora baharanira gukorera hamwe no kwirinda imyitwarire mibi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA