Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo kuri uyu wa 26 Kanama 2025, rwategetse ko harekurwa by’agateganyo abasivili 23 barimo abanyamakuru n’aba Ofisiye babiri ba RCS bakurikiranyweho ibyaha byo kwakira no gutanga inyandiko utemerewe ndetse n’icy’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Ibi byaha bifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yari yagiye gukina na Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League.
Icyo gihe APR FC yaherekejwe n’abarimo abanyamakuru ba siporo n’abarimo abakunzi b’iyo kipe bivugwa ko baguriwe amatike ku mafaranga ya Minisiteri y’Ingabo kandi batari mu bemerewe guhabwa ubutumwa bwa Leta.
Mu basivili barekuwe harimo abanyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro wahoze muri uyu mwuga ndetse n’umuvugizi w’abafana ba APR FC, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani.
Abofisiye b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) barekuwe ni CSP Hillary Sengabo, CSP Olive Mukantabana.
Abasirikare batatu baregwa muri uru rubanza barimo Major Vincent Murigande, Captain Peninah Umurungi na Peninah Umutoni basabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe batengereje kuburan mu mizi.