Abasoje kaminuza muri AUCA basabwe umusanzu mu Cyerekezo 2050
Uburezi

Abasoje kaminuza muri AUCA basabwe umusanzu mu Cyerekezo 2050

KAMALIZA AGNES

November 16, 2025

Abanyeshuri 726 basoje amasomo muri Kaminuza y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo Hagati (AUCA), basabwe kugira uruhare mu kubaka Igihugu no kugifasha kugera ku ntego za gahunda ya Kabiri ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere (NST2)  no kugera ku Cyerekezo 2050.

Ni ubutumwa bahawe kuri iki Cyumweru, ubwo bahabwaga Impamyabumenyi z’ibyiciro bitandukanye basoje birimo Uburezi, Ikoranabuhanga, Siyansi, Ibaruramari, Icungamutungo, Ubuforomo n’andi mashami atandukanye. 

Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na  Kaminuza (HEC) Dr. Edward Kadozi, yashimye abarangije amasomo, ishuri ryabareze n’ababyeyi babafashije, abibutsa ko ari intangiriro y’urugendo rushya, izagaragaza ubumenyi bavomye mu ishuri.

Yababwiye ko nubwo basoje kwiga bazahura n’ibibagora ariko bakwiye kuzabikuramo amahirwe bakwiye kuzabyaza umusaruro bagafasha Igihugu kugera ku ntego cyihaye mu Cyerekezo 2050.

Ati: ”Muje mu Isi irimo ibizazane ariko nanone yuzuye amahirwe ategereje ibitekerezo byanyu, umuhate, n’umuhamaagaro. Muje mu gihe u Rwanda rukeneye abakiri bato kandi bashoboye kugeza Igihugu mu Cyerekezo 2050.”

Gahunda y’Icyerekezo 2050 yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu kwezi k’Ukuboza 2020, isimbura iy’Icyerekezo 2020. 

Iyo gahunda nshya iteganya ko bitarenze mu 2035 umuturage w’u Rwanda agomba kuba yinjiza nibura amadolari ya Amerika 4 036 ku mwaka ni ukuvuga miliyoni hafi 6 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka. 

Nanone kandi iyo gahunda inateganya ko u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu byateye imbere mu 2050, aho umuturage w’u Rwanda azaba yinjiza amadolari ya Amerika 12 476 ku mwaka. 

Perezida Kagame yavuze ko Icyerekezo 2050 kijyanye no kubaka ahazaza Abanyarwanda bihitiyemo. 

Dr. Kadozi yagaragaje ko Igihugu gikataje mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi kandi buyobowe n’ikoranabuhanga, guhanga udushya, ubushakashatsi, ubumenyi, no guhangana ku isoko ry’umurimo, ibyo cyiteze ku basoje amasomo kuzaba bari  ku ruhembe rw’imbere mu kuzatuma ibyo bishoboka.

Yagize ati: ”Ni mwe Igihugu gifite, kirabategereje kandi dutegereje umusanzu wanyu mu iterambere.”

Yifashishije umurongo muri Bibiliya, Dr. Kadozi yakomeje agira ati: ”Imana yadukoreye ibikomeye natwe turishimye.”

Yaboneyeho kwibutsa abasoje amasomo ko atari umuhango gusa ahubwo ari intangiriro y’urugendo rushya aho ubumenyi, ikinyabupfura, n’indangagaciro bavomye muri AUCA ari byo bizabayobora.

Yagaragaje ko abasoreje muri AUCA  mu bihe bitandukanye bagize uruhare mu iterambere no kubaka Igihugu mu nzego zitandukanye, haba mu bukungu, mu nzego  z’abikorera, muri Leta n’ahandi.

Ni ku nshuro ya 31 AUCA ishyize ku isoko ry’umurimo abaminuje mu mashami atandukanye, kuri iyi nshuro hakaba harimo abaturuka mu bihugu birenga 20 byo hirya no hino muri Afurika.

Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr. Edward Kadozi, yashimye abarangije amasomo muri AUCA

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA