Mu gihe imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro ya 28 ribura iminsi itatu gusa ngo rigere ku musozo, abaritabira bishimira ko mu byo bamurikirwa harimo udushya turimo no kumurikirwa ibitabo binyuranye byanditswe n’Abanyarwanda nk’umurage uzamara imyaka ibihumbi n’ibihumbi.
Muri ibyi bitabo harimo ibigaruka ku mateka y’Abanyarwanda kuva u Rwanda rwahangwa kugeza uyu munsi, ibigaruka ku mibereho yabo n’ubundi bumenyi bunyuranye ku muco n’amateka, ubuvanganzo, inkuru zinyuranye, imigani migufi n’imiremire, ikibonezamvugo n’ikeshamvugo nn’ibindi.
Abasuye ahamurikirwa ibitabo bagaragaje ko banyuzwe n’ibitabo basanze bimurikwa, harimo n’ibyo bumvaga gusa ariko batarabibona.
Mukaneza Mireille, umwe mu bo Imvaho Nshya yasanze asobanurirwa insanganyamatsiko na nyiri igitabo muri batanu baje kumurika, yagize ati: “Nishimye cyane kubona bimwe mu biabo nabonaga ntazi ababyanditse, kuba uyu munsi nahuye na bo bakabinsobanurira mu nshamake. Nasanze n’ikiguzi cyabo kiri hasi ugereranyije n’uko bigura mu maguriro yabyo.”
Ni ku nshuro ya kabiri abanditsi b’ibitabo bongeye kwitabira irimurikagurisha mpuzamahanga ribera i Gikondo, nyuma y’imyaka umunani ishize kuko baherukaga kubona ayo mahirwe mu mwaka wa 2017.
Muri abo banditsi baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaje ko babonye abitabiriye imurikagurisha batatahanye ibicuruzwa na serivisi gusa ahubwo bahakuye n’ubutunzi bw’ubumenyi bihishe mu bitabo begereje abaturage ngo bamenye ko bihari banabikunde.
Emmanuel Uwimana uzwi ku izina rya Emmy Sympa, umwe mu banditsi b’ibitabo bitabiriye babifashijwemo na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA), yavuze ko yaje kumurika ibitabo bikubiye mu nsanganyamatsiko umunani amaze kwandika.
Mu bitabo amaze kwandika harimo icyitwa ‘Ubuzima mu Muryango’, icyitwa ‘Inzozi z’Urukundo’, icyitwa ‘Isano Isumba iy’Amaraso’, ‘Ikiguzi cy’Imbabazi’, ‘Umurunga w’Urukundo’, ‘Ibikomere Byawe Byanteye Gukomera’ n’icyo yandikiye abana cyitwa ‘Gaju Ajya Gusura Nyirakuru.’
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Uwimana yahamije ko abasura ikibanza bamurikiramo badataha amaramasa kuko ibitabo bamwe bagorwaga no gusanga mu maguriro yabyo babibegereje aho bashobora guhura n’ababyanditse imbonankubone bakanabibasobanurira mu nshamake.
Ati: “Hari ubwo ubwira umuntu amaguriro y’ibitabo ugasanga ntahazi, rero twaje muri EXPO ngo twegere ba bantu bakeneye ibitabo ndetse dufite n’inzu itangaza ibitabo yitwa ‘Isano Bella Publishers.’ Ni no mu rwego rwo kwegera wa muntu ufite igitekerezo cyo kwandika igitabo, ku buryo bya bitekerezo afite twamufasha kubishyira mu nyandiko.”
Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umusizi wabigize umwuga Nsanzabera Jean de Dieu, na we yavuze ko yaje kumurika insanganyamatsiko 42 mu bitabo bikabakaba 120 amaze kwandika.
Mu bitabo yaje kumurika harimo icyitwa “Imizi y’u Rwanda” kigaragaza amateka ya mbere y’uko u Rwanda rubaho, icyitwa “Intwari z’Imbanza” cyerekana uko u Rwanda rwahanzwe, uko rwiyubatse, uko rwapfuye n’uko rwazutse rukongera kubaho n’ibindi byinshi.
Na we yahamije ko kwegera abasomyi muri EXPO baborohereje kudahaha ibicuruzwa gusa ahubwo bakongeraho n’ubumenyi ndetse n’umurage w’umuco n’amateka by’u Rwanda.
Yagize ati: “Iyi EXPO twayijemo kugira ngo dushyire ahagaragara ibitabo twandika, ntibimenywe na ba nyirabyo gusa ngo tubibike mu kabati, cyangwa ngo tubiheze mu itangazamakuru… Icyo dukangurira abitabira, ntibagende batadusuye dufite ibitabo byiza cyane.”
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Kanama, ni bwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ku bufatanye n’urugaga rw’Abikorera (PSF) basoje ku mugaragaro iri murikagurisha rizakomeza kugeza ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama, hahembwa ibigo byahize ibindi mu kumurika ibyo bikora n’abafatanyabikorwa b’imena kuva iri murikagurisha mpuzamahanga ryatangira.
Ubuyobozi bwa PSF buvuga ko ukwiyemeza no guhanga ibishya kw’abamurika byari ntamakemwa kandi bishimangira uburyo iri murikagurisha rirushaho kuba intangarugero mu guhuza abacuruzi n’abaguzi, abatanga serivisi n’abazihabwa.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) itangaza ko itazatezuka gutera inkunga iri murikagurisha mpuzamahanga kugira ngo ibigo, abacuruzi n’abikorera bo mu gihugu n’abo mu mahanga barusheho kubona urubuga rwisanzuye kandi rwizewe rwo kumurikiraho ibyo bakora.