Abasura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu bavuze isomo bahigira
Uburezi

Abasura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu bavuze isomo bahigira

KAYITARE JEAN PAUL

October 1, 2026

Iyo bavuze umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu, uhera ku mupaka wa Kagitumba, umusozi wa Nyampeke ahazwi nka Nyabwishongwezi, Nyagatare mu Mujyi, Gikoba na Shonga mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, ugakomereza mu misozi ya Kentarama, Nyamicucu, Kinyababa, Kaniga, Rubaya, Kivuye ugakomereza mu ishyamba ry’Urugano, riri hagati y’ikirunga cya Gahinga, Sabyinyo na Muhabura.

Medard Bashana, Umuyobozi w’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, akaba ari n’Umuyobozi w’abasura Umuhora mugari w’ayo mateka, avuga ko amateka ahera ku mupaka wa Kagitumba aharasiwe isasu rya mbere ryo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu tariki ya 01 Ukwakira 1990, nyuma y’uko ingabo za RPA zari zihawe amabwiriza n’uwari umugaba w’ingabo Major General Fred Gisa Rwigema.

Avuga ko amayeri y’urugamba Inkotanyi zakoresheje, yazigejeje ku ntsinzi yatumye u Rwanda rugira umucyo, Abanyarwanda bongera kubana mu bumwe, ububanyi n’amahanga bushyirwa imbere, harwanywa ruswa n’itonesha.

Bamwe mu basura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu, bavuga ko bahavana amasomo abafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse akanabafasha mu nshingano bafite.  

Rutagengwa Fidèle wo mu Karere ka Kayonza, avuga ko amasomo yigiye ku mu muhora w’urugamba rwo kubohora igihugu ari ishyaka ryo gukunda igihugu, no gukomereza aho abamubanjirije bahereye n’aho bagejeje ubu.

Akomeza agira ati : «Amasomo tuhavana, ababohoye igihugu babikoze ari urubyiruko, urubyiruko ni zo mbaraga z’igihugu. Ni bo babohoye iki gihugu bagikura mu maboko y’abanzi na n’ubu dukwiye gukangurira urubyiruko rugakomerezaho kuko ni rwo mbaraga z’igihugu.»

Asaba ababyeyi ko urubyiruko rw’uyu munsi ari ukuruba hafi kuko ngo igihugu kidafite urubyiruko nta mbaraga kiba gifite. Ikindi n’uko urubyiruko rugomba gufashwa, rugasobanurirwa amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Kazayire Violette wo mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana,  avuga ko gusura umuhora wo kubohora igihugu bimwungura byinshi cyane ko nta makuru ahagije yari afite. Kuhasura byamufashije kumenya byinshi ku buryo na we ashobora kwigisha abandi.

Ati: «Njye ibyo nahigiye namenye ko bari bafite kwihangana guhagije kandi birenze uko twebwe tubifata, kudacika intege ni yo yari intego ya mbere kandi bagakomeza imbere bakirinda gusubira inyuma.»

Yves Uwamahoro na we wo mu Murenge wa Muhazi avuga ko nk’umwe mu rubyiruko rwavutse nyuma ya 1994, yasuye ibice byahereweho bibohorwa agasobanurirwa ibyo Inkotanyi zakoze mu myaka yabo bityo ahigira byinshi.

Ati : «Amateka badusobanuriye agiye kongera kudufasha mu nshingano zacu, kwegera umuturage tukamufasha ibyo dushoboye. Igihugu cyacu kiracyafite ubushobozi bukeya, hari igihe bamwe mu bakozi uba wumva bavuga ngo ntabwo tubasha kwegera umuturage kuko dukeneye ibya Mirenge ariko tubonye ko n’igihugu cyafashwe nta mbunda zihagije, inzara nyinshi,.. twebwe icyo tugiye gukora ni ukwiyemeza gukorera umuturage nk’uko Inkotanyi zabikoze zikagera kuri byinshi nta kintu gihambaye zifite. »

Jean Claude Rwagasana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, avuga ko gusura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu bifasha uhasuye kumenya impamvu yatumye habaho urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Akomeza agira ati : « Igisigaye ni ugusigasira ibyagezweho ndetse tukongeraho n’ibindi tukanabirinda kugira ngo hatazagira igisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge, ntihazagire Umunyarwanda utekereza kuba umunemwe ahubwo dukore kandi dukorere hamwe, turwanya icyahungabanya umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda. »

Ikigo gisanzwe gitegura ingendoshuri ziganjemo iza gikirisitu nk’izo ku butaka butagatifu bwo mu Rwanda, Israel, Misiri na Turikiya, kizwi nka Oldfox Tours and Travel, kivuga ko kizakomeza kugira uruhare mu gutuma Abanyarwanda n’Abanyamahanga bamenya amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Ibyo wamenya ku rugamba rwo kubohora igihugu rwatangirijwe Kagitumba-Nyabwishongwezi

Kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990 ingabo za RPA zateye zinyuze ku mupaka wa Kagitumba. Ahagana saa yine z’amanywa ni bwo humvikanye isasu rya mbere, ryasize bamwe mu bawurindaga bafashwe mpiri abandi baracika bajya gutanga amakuru, ko igihugu cyatewe n’Abanyarwanda bari barambiwe kuba mu buhunzi.

Ahagana ku mugoroba, uwari umuyobozi w’urugamba Maj. Gen Gisa Fred Rwigema yasabye abasirikare bari bateye kwiyambura amapeti ya Uganda bari bambaye bakayajugunya mu Muvumba, ubundi bakarindira kuzambikwa amapeti meza y’igihugu bakomokamo bari biyemeje kubohora no guturamo.

Tariki 2 Ukwakira 1990, Rwigema yazamutse ku gasozi ka Nyabwishongwezi kari hafi aho, kugira ngo arebe neza ingabo yari ayoboye, ari nako bimworohera gutanga amabwiriza. Yahise aharasirwa ahita apfa. Rwigema akimara gupfa, ingabo zakomeje kuyoborwa na Maj. Peter Bayingana na Maj. Chris Bunyenyezi, aho banakomeje gutera mu bice birimo Gabiro na Nyagatare.

Nyuma y’ibyumweru bibiri Rwigema apfuye, Maj. Paul Kagame wigaga muri Amerika yasanze abandi basirikare ku rugamba tariki ya 14 Ukwakira mu 1990. Icyo gihe [ngo] yaraje atekererezwa uko ibintu bimeze, ahita asubira muri Uganda kureba abanyepolitiki ba FPR-Inkotanyi kugira ngo abasobanurire uko urugamba rumeze.

Yagarutse ku wa 28 Ukwakira 1990, anasanga abari abayobozi b’ingabo ari bo Maj. Peter Bayingana na Maj. Chris Bunyenyezi barishwe n’ingabo za FAR tariki 24 Ukwakira 1990 mu Kagari ka Rutaraka, ubwo bategwaga n’umwanzi wari uturutse mu gice cya Ngarama.

Maj. Kagame yahise ahindura amayeri y’intambara, apanga igitero ku mupaka wa Gatuna tariki ya 2 Ugushyingo 1990, ndetse aba ari ho hasa n’ahimurirwa urugamba mu rwego rwo kwisuganya no kurwanira ahantu heza.

Kongera kwisuganya, guhindura amayeri y’intambara no gufata ahiswe ‘Agasantimetero‘

Kuva muri Nyakanga 1991 kugeza muri Werurwe 1992, ni bwo ingabo za RPA zagotewe mu gace gato ugana ku mupaka wa Uganda kuri ubu ni mu Murenge wa Tabagwe ahubatswe Umudugudu wa Gishuro watashywe mu 2020.

Ni mu gace kamenyekanye nka ‘Agasantimetero’ bitewe n’uko leta y’icyo gihe yakitaga, kagizwe n’uduce twa Tabagwe, Gishuro, Kaborogota, Gikoba, Shonga, Ndego n’igice gito cya Karama. Ingabo za RPA zari muri iki gice ku buryo Perezida Habyarimana yavugaga ko bagomba kuzitsinsura zigasubira hakurya y’umupaka.

Muri Santimetero harimo indake ya Gikoba ifite metero ebyiri z’ubuhagarike n’ebyiri z’ubugari. Ibamo ameza n’intebe Major Kagame yifashishaga mu gupanga neza urugamba, hirya gato uhasanga aho abayobozi b’ingabo bicaraga ubwo babaga bagiye guhabwa amabwiriza.

Muri ako gace hari umusozi wa Shonga witegeye indi yari igose Santimetero, iriho n’imbunda z’ingabo zari zihanganye n’Inkotanyi. Iyo misozi ni Mabare, Bushara 1, Kabuga, Mutojo, Nyamirama, Bushara 2, Kentarama na Nyabihara.

Uburyo babashije gutsinda umwanzi bakikura mu gantimetero

Iyo ugeze kuri uyu musozi wa Shonga ni bwo umenya neza ko urugamba rwo kubohora igihugu rwari rukomeye, ubonye imisozi yose yari ikikijwe n’ingabo za FAR.

Icyo gihe ngo Major Kagame yasabye batayo zari zihanganye n’umwanzi nka Zulu, Echo, Yankee na Bravo, gutanga abasirikare batanga umusanzu, bakagota umwanzi wari uri ahitwa mu Kabuga, bakamufungira inzira zose zatumaga abona ibyo kurya, ubuvuzi n’ibindi.

Ibi ngo byakozwe mu mezi abiri binarangira umwanzi atsinzwe arahunga, aba ari na ko bikorerwa ku tundi dusozi twose yari ari ho, birangira mu kwezi kwa Gicurasi 1992 hose bahigaruriye, bahita banatera Ruhengeri, Byumba barayigarurira banajyanayo ibirindiro bikuru byabo.

Medard Bashana, Umuyobozi w’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, akaba ari n’Umuyobozi w’abasura Umuhora mugari w’ayo mateka, avuga ko amateka ahera ku mupaka wa Kagitumba aharasiwe isasu rya mbere ryo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA