Abatishoboye 18 631 bazishyurirwa  na Leta ubwisungane mu kwivuza
Amakuru

Abatishoboye 18 631 bazishyurirwa  na Leta ubwisungane mu kwivuza

Imvaho Nshya

July 11, 2023

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) itangaza ko abatishoboye bishyurirwaga ubwisungane mu kwivuza bagabanyutse bava ku basaga miliyoni ebyiri hasigara 18 631 bakiri mu byiciro by’abatishoboye, kuko abishyurirwaga bagiye batera intambwe, baracutswa. 

Bamwe mu bishyurirwaga bahamya ko bafashijwe na Leta muri gahunda zitandukanye zo kurengera abatishoboye no kwikura mu bukene.

Mukayiranga Olive wo mu Karere ka Rulindo avuga ko kuva mu 2014 yatangirwaga mituweli na Leta, ariko muri uyu mwaka 2023-2024 yashoboye kuyiyishyurira.

Ati: “Twahoze muri VUP, igihe kigeze bampa ingurube, nari mu icumbi nyuma baranyubakira, ubu mba mu nzu yanjye, ndacyafite ingurube ndetse nanaguze ihene. Ndumwa kuguma mu cyiciro cya mbere, ntategereza ngo bazakomeza kuntangira Mituweli, ahubwo tugomba kwishakamo ibisubizo, tugashaka umurimo dukora ngo tuzajye tubona mituweli”.

Undi wahawe akazi muri VUP, atangaza ko yabashije gutera ibiti 150 mu mafaranga yakoreye, anatera insina 25 z’imineke bikaba byaramufashije kuva mu cyiciro cy’abatishoboye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, yasobanuye ko ari gahunda zigamije gutuma abaturage bigira ndetse Inzego z’ibanze zikaba zizakurikirana n’uko abaturage bivana mu bukene.

Yagize ati: “Umuturage ufashwa ni we uzajya afata iya mbere mu gufata icyemezo cyo kwivana mu bukene, agasobanurirwa twifashishije abafashamyumvire tugafatanya kugira ngo dusobanurire abantu uburyo kwivana mu bukene bikorwa”.

Yakomeje asobanura ko umuturage azajya afashwa mu buryo bukomatanyije, hagamijwe ko yava mu cyiciro cy’abatishoboye, akigira.

Yagize ati: “Ikindi ni uko gahunda z’ubufasha zitangwa n’inzego zinyuranye tuzajya tuzikomatanyiriza kuri wa muntu, kuri cya kibazo urugo rufite. Umuturage azajya yunganirwa mu gihe cy’imyaka ibiri tugasinyana amasezerano yo kwivana mu bukene”.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’ibanze (LODA), Nyinawagaga Claudine yagaragaje bimwe mu bishingirwaho mu kwemeza  ko umuturage yavuye mu cyiciro cy’ubukene.

At: “Kuba umuntu afite imiturire myiza, ari mu nzu isukuye ikurungiye, afite ubwiherero bufite isuku, akaba afite aho akura ikimutunga buri munsi, abana batari mu mirire mibi, bafite igikuriro biga ni igipimo cy’ingenzi, umwana atazerera, adakoreshwa imirimo ivunanye, ahubwo akaba ari mu ishuri arerwa ngo nawe yigire, yiteze imbere. Kuba abasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, afite imitungo yagezeho”.

Yanditswe na NYIRANEZA Judith

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA