Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane TI-Rwanda wagaragaje ko mu baturage wakoreyeho ubushakashatsi ahubakwa ibikorwa remezo basanze 50% nta makuru baba bafite, bigatuma bamwe batabasha gukurikirana ngo bahabwe ingurane ikwiye ku gihe.
Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024, ubwo TI Rwanda yamurikaga ubushakashatsi yakoze muri uyu mwaka wa 2024, yibanda ku bikorwa remezo byubakwa (imihanda, kuvugura amashuri n’iby’ubuzima).
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Mupiganyi Appolinaire yagize ati: “Twareba uko abaturage bahabwa ingurane cyane cyane twibanda mu bice byo mu cyaro, ahubakwa imihanda, no kuvugurura amashuri twasanze abaturage hejuru ya 50%, usanga nta makuru bafite ku gikorwa gikorerwa mu karera cyangwa mu Mudugudu wabo.”
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko abaturage 59,66% nta ngurane ikwiye bahawe nyamara ibikorwa remezo byubatswe byaranyujijwe mu mitungo yabo.
TI Rwanda igahamya ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryo muri 2003 rwavuguruwe muri 2015, mu ngingo ya 34 n’iya 35 ahavugwa ko umutungo w’umuntu awigengaho kandi ari ntavogerwa.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Mupiganyi Appolinaire yagaragaje ko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko inzego bireba zikwiye gushyira imbaraga mu kubahiriza amategeko, bityo abaturage bimuwe ku bw’inyungu rusange bakishyurwa ku gihe kandi bagahabwa ingurane ikwiye.
Ati: “Twasanze benshi niba hari umuhanda ugiye gucibwa ku Mudugudu cyangwa ku Murenge umuturage usanga nta makuru menshi abifiteho, biragenda bigahurirana n’ibibazo twagaragaje aho abaturage barenga 60% bavuga ko batahawe ingurane, muri bake bahawe ingurane mu bikorwa remezo (kubaka imihanda) byubatswe ikigero kiri kuri 35%.”
Mupiganyi yakomeje avuga ko mu bikorwa byagenewe ubuvuzi abaturage bishyuwe 100%, icyakora akavuga ko mu rwego rw’uburezi abishyuwe basanze ari 59%.
Ati: “Hari ukwangiza ibikorwa by’abaturage ntibahabwe ingurane ariko harimo no kwangiza ibidukikije, nka Nyagatare hari n’ahagaragaye ruhurura inyura hagati mu nzu z’abaturage ishobora kubasenyera. Niba dushaka guha ubuzima bwiza abaturage; buzira umuze, tugomba kwita no ku bikorwa bitabahungabanya, ni ingenzi kandi ni ngombwa.”
Yanavuze ko abaturage bakwiye kumenya uburenganzira bwabo kugira ngo niba igikorwa remezo kije bagomba kumenya gusaba ingurane ikwiye kandi ubuzima bwabo ntibuhungabanywe n’icyo gikorwa remezo.
Muri rusange mu turere 15 twakorewemo ubushakashatsi hari hateganyije kwishyurwa abaturage ingurane ikwiye, ingana n’amafaranga y’u Rwanda 529 532 202 hashingiwe ku itegeko rigenga ibikorwa byo kwimura abaturage ku bw’inyungu rusange.
TI Rwanda yagaragaje ko amafaranga y’u Rwanda 427 332 487 yagombaga gukoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo, 80,7% byayo yari yagenewe kubaka imihanda y’imigenderano yoroshya ubuhahirane bw’abaturage (Feeder Roads).
Icyo gihe abaturage bimuwe kuri iyo mihanda hishyuwe gusa 35.4%, bishyurwa angana na 151 275 700 by’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe menshi yari asigaye atigeze yishyurwa abaturage angana na 276 056 787 y’amafaranga y’u Rwanda.
Mupiganyi yavuze ko hari inzego zimwe zirengagiza amasezerano yo kubanza kwishyura umuturage mbere yo gukuraho igikorwa cye zitwaje ko nta makuru afite ku bimukorerwa.
Nsabibaruta Maurice, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere ry’umuturage mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Inzego z’Ibanze (LODA) yavuze ko ubu bushakashatsi bufite akamaro kandi ko hafashwe ingamba ku kugira ngo abaturage bimurwe ahagiye gukorerwa ibikorwa by’inyungu rusange bazajya bishyurwa ingurane ikwiye kandi ku gihe.
Ati: “Wasangaga duteguye igikorwa ariko ntidutekereze ku bintu bishobora kwangirika by’umuturage ugasanga ntibinashyizwe mu igendmigambi, ubu birakorwa tugasesengura, ese bizakorerwa hehe?, ndetse bigahuzwa n’igishushanyo mbonera, igishushanyo mbonera cyemejwe gishobora kugaragaza muri buri gace ko mu Rwanda n’icyo kagenewe gukorerwaho”.
Itegeko rigenga kwimura abantu ku nyungu rusange riteganya ko niba hari igikorwa cy’umuturage kizakurwa ahagiye kubakwa ibikorwa remezo abanza kwishyurwa.
Nsabibaruta ati: “Ubu ngubu icyo dukoranaho n’Inzego z’ibanze abashyira mu bikorwa imishinga itandukanye, ni uko iyo ngengo y’imari ibanza kugaragazwa”
Yavuze ko bagiye gukomeza ubukangurambaga kugira ngo abaturage batazi uburenganzira bwabo babashe kubuharanira mu gihe barenganyijwe barenganurwe.
Yashimangiye ko abaturage bafite imbogamizi zo kwishyurwa ingurane ikwiye, harimo kubura ibyangombwa bisabwa, ko LODA ikomeza gukorana n’izindi nzego ngo babibone bityo bishyurwe ingurane ikwiye hakurikijwe amategeko.
Ni ubushakashatsi bwakorewe mu Turere 15, ari two Rusizi, Nyamagabe, Nyamasheke, Rubavu, Nyabihu, Huye, Nyamagabe, Nyaruguru, Musanze, Burera, Gicumbi, Gasabo, Bugesera, Kayonza na Gatsibo. Habajijwe abaturage basaga 1000.
Ubwo bushakashatsi bwatangiye gukorwa mu Kwakira 2023, habazwa abaturage uko bakiriye iyubakwa ry’ibikorwa remezo byubatswe by’uburezi, imihanda n’iby’ubuvuzi byubatswe mu myaka 3 ya mbere y’uko bukorwa.