Abaturage basabiwe kumenyeshwa ibikoresho bizakenerwa mu muganda
Imibereho

Abaturage basabiwe kumenyeshwa ibikoresho bizakenerwa mu muganda

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

April 26, 2023

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC yagaragaje hakiri kare ibizibandwaho mu muganda usoza ukwezi kwa Mata 2023, inakangurira Inzego z’ibanze kubwira abaturage hakiri kare ibikoresho bizakenerwa mu muganda. 

Mu itangazo iyo Minisiteri yasohoye kuri uyu wa Kabiri rivuga ko umuganda usoza ukwezi kwa Mata 2023 uzaba ku italiki ya 29 Mata ukabera ku rwego rw’Umudugudu, uzibanda ku bikorwa birimo guhanga no gutunganya imihanda n’ibiraro; kubakira abatishoboye amacumbi n’ubwiherero; guhanga no gusibura imirwanyasuri, inzira z’amazi; kuzirika ibisenge by’inzu mu rwego rwo gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza n’ibindi.

MINALOC ikomeza itangaza ko hagamijwe guteza imbere umuganda ushingiye ku bumenyi, Uturere twose dusabwa gutegura uburyo abantu bafite ubumenyi bwihariye batuye mu Mudugudu bazakora umuganda ujyanye n’ubumenyi bwabo no kumenyesha abaturage aho ibyo bikorwa bizabera.

Nyuma y’Umuganda hazaganirwa ku ngingo zirimo ubutumwa bwa Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA bujyanye n’ibikorwa byo gukumira ibiza mu bihe by’imvura ndetse n’ubutumwa bwa MINALOC bwo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bw’isuku n’isukura.

Inzego z’Ibanze zikaza zigomba kumenyesha abaturage gahunda y’umuganda kare,aho uzabera n’ibikoresho bizakenerwa.

Gucukura imirwanyasuri ni kimwe mu bikorwa birinda ubutaka gutembanwa n’isuri

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA