Eric Senderi Nzaramba wamenyekanye cyane ku izina ya Senderi Internation Hit, ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya Afro Beat, avuga ko abaturage bishimiye cyane kuba abasanga iwabo bagataramana, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 ishize akora umuziki.
Mu Turere amaze gukoreramo ibitaramo, Senderi ahamya ko yakirwa neza n’abafana be. Icyabereye mu Byangabo mu Karere ka Musanze kiri mu byamushimishije kuko abafana be bitabiriye ari benshi.
Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, yavuze ko yishimira kuba yarakoze indirimbo zirimo ubutumwa bw’uburere mboneragihugu kandi zigakundwa n’abatari bake.
Yagize ati: “Ndimo kwizihiza imyaka 20 maze nkora indirimbo z’uburere mboneragihugu, ikindi n’uko abaturage bishimiye cyane ko mbasanga iwabo tukishimana kuko batamvuyeho bityo rero byabaye ngombwa ko mbasanga aho bari tukishimina.”
Senderi International Hit ntabura gushimira ibiragano bitandukanye by’abanyamakuru bakomeje guteza imbere ibihangano bye kugeza n’ubu.
Avuga ko indirimbo ze zishyira umuturage ku isonga. Asigaje gutaramira mu Turere twa Kamonyi na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Muri Kigali avuga ko azahataramira mbere ya Noheli n’ubwo ngo agifatanya n’abafatanyabikorwa be mu gushaka itariki nyayo hanyuma ikazatangazwa nyuma.
Mu rugendo rw’ibitaramo akomeje gukora yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, Senderi yabwiye Imvaho Nshya ko ashimira Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Polisi, Itangazamakuru n’abandi bafatanyabikorwa.
Eric Senderi International Hit yamamaye cyane biturutse ku ndirimbo aririmba zibumbatiye ubutumwa bwo gukunda igihugu, ubutwari ndetse n’indirimbo zifasha Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.













