Abatuye muri Burera bifuza umuhanda ubahuza na Gicumbi

Abatuye muri Burera bifuza umuhanda ubahuza na Gicumbi

NYIRANEZA JUDITH

March 5, 2026

Abaturage bo mu Karere ka Burera bakomeje kugaragaza icyifuzo cyo gukorerwa umuhanda mwiza urimo kaburimbo ubahuza n’abo mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko wabafasha kubona serivisi zitandukanye no guteza imbere ubuhahirane hagati y’utu Turere twombi.

Iki cyifuzo kigarukwaho n’abaturage bo mu Mirenge itandukanye igize Burera, ihana imbibi n’Akarere ka Gicumbi, bavuga ko kuba nta muhanda nyabagendwa uhuza utu Turere bibadindiza mu iterambere ndetse bikabateza igihombo mu ngendo za buri munsi.

Uwiduhaye Jean de Dieu, umwe mu baturage bo muri Burera akaba atuye mu Murenge wa Bungwe, yavuze ko abatuye mu bice byegereye Gicumbi bakenera serivisi zitandukanye ziboneka mu mujyi wa Gicumbi kuko ari wo ubegereye kandi urimo ibikorwa remezo byinshi.

Yagize ati: “Nk’ubu kuva hano kugera i Gicumbi kuri moto baduca amafaranga ibihumbi umunani bitwaje ko umuhanda atari nyabagendwa kuko wangiritse, cyane cyane ku ruhande rw’Umurenge wa Manyagiro. Ni yo mpamvu dusaba ko hakorwa ubuvugizi uwo muhanda ugakorwa, ikibazo kandi ni uko n’igitaka bari barashyizemo kigenda gitwarwa n’isuri umuhanda ukaba warabaye ibinogo bityo imodoka kuhagera bikagorana.”

Muhayimana wo mu Murenge wa Butaro, yavuze ko umuhanda uhuza Burera na Gicumbi wafashe cyane abahinzi n’abacuruzi kubona amasoko mashya. Yagize ati: “Hari abajyanayo abarwayi cyangwa bagiye kurangura ibicuruzwa, ariko bahura n’ingorane z’umuhanda mubi wangiritse, erega buriya twifuza ko hajyamo kaburimbo. Iyo uba ari nyabagendwa, twahahirana neza kandi n’igihe cy’urugendo kikagabanyuka.”

Mukandayisenga Espérance wo mu Murenge wa Kivuye na we yavuze ko umusaruro w’ubuhinzi uboneka muri Burera ari mwinshi, ariko kuwugeza ku masoko atandukanye bikaba imbogamizi kubera imihanda itameze neza, ibahuza na Gicumbi.

Yagize ati: “Umuhanda mwiza watuma tugera ku masoko atandukanye tutagombye guhendwa n’ingendo. Byadufasha kongera inyungu no kwagura ibikorwa byacu.”

Abaturage bagaragaza kandi ko ikibazo cy’umuhanda kijyana n’ingendo rusange nke, kuko hari aho usanga hakorera kompanyi imwe gusa, bigatuma ibiciro by’ingendo bizamuka. Basaba ko imihanda yanozwa, bikorohereza n’amasosiyete atwara abagenzi gukorera muri ako Karere.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, avuga ko icyifuzo iki gitekerezo cy’abaturage ari icy’ingenzi kandi cyubaka, ashimangira ko imihanda ari inkingi y’iterambere ry’Uturere, ariko ko hari gutekerezwa uburyo imihanda ihuza Uturere mu Ntara y’amajyaruguru yakubakwa.

Yagize ati: “Icyifuzo cy’abaturage  kirumvikana kandi kirubaka. Imihanda ni umusingi w’iterambere kuko yorohereza ubuhahirane, igafasha abaturage kubona serivisi no kuzamura imibereho. Uyu muhanda uhuza Burera na Gicumbi uri muri gahunda yo kuzakorwa uko amikoro azagenda aboneka.”

Yabasabye kujya bakora umuganda bagamije kubungabunga imihanda bafite kugeza ubu kuko Igihugu cyacu amahame yacyo ashingiye ko umuturage aza ku isonga mu miyoborere imuganisha ku mibereho myiza yuje iterambere n’umutekano.

Yakomeje avuga ko muri iki gihe Uturere turi gutegura no kuvugurura ingamba z’iterambere ry’igihe cy’imyaka itanu, kandi ko imihanda ifite akamaro ku baturage izashyirwa mu by’ingenzi bizitabwaho hakurikijwe ubushobozi buhari.

Yijeje abaturage ko ubuyobozi buzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo iki gitekerezo gishyirwe mu bikorwa, kandi asaba abaturage gukomeza gutanga ibitekerezo byubaka bigamije guteza imbere Akarere.

Abaturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko gukorwa k’umuhanda ubahuza n’abanyagicumbi byihutisha iterambere, bikazamura ubuhahirane n’imibereho myiza, kandi bikabafasha kubona serivisi zibegereye ku giciro kiboroheye.

Abanyaburera bifuza ko imihanda yabo ikorwa neza bakagira ubuhahirane na Gicumbi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA