Baruhuwe n’ikiraro bubakiwe gihuza Rwempasha na Nyagatare
Imibereho

Baruhuwe n’ikiraro bubakiwe gihuza Rwempasha na Nyagatare

HITIMANA SERVAND

February 7, 2026

Abaturage bo mu Murenge wa Rwempasha na Nyagatare   barashima ubuyobozi bwabubakiye ikiraro cyo mu kirere cyambukiranya umugezi w’Umuvumba cyaborohereje ingendo kuko batakizenguruka ku muntu uva mu Murenge ajya mu wundi.

Abaturage bakoresha icyambu cya Kabare cyubatsweho ikiraro cyo mu kirere gihuza Imirenge ya Nyagatare na Rwempasha bavuga ko iki kiraro cyaborohereje ingendo.

Aba baturage bavuga ko mbere hari abacaga mu mazi ariko bazi ko bishobora kubateza ibibazo byo kugwamo gusa bagatinya kujya kuzenguruka mu mujyi wa Nyagatare kugira ngo bave cyangwa bajye muri umwe muri iyi Mirenge itandukanywa n’umugezi w’Umuvumba.

Ibi babigarutseho ubwo muri iki cyumweru bamwe mu Badepite mu Nteko Ishinga Amategeko basuraga bimwe mu bikorwa remezo byegerejwe abaturage mu Karere ka Nyagatare.

Mukiza Celestin agira ati: “Iki kiraro cyaraturuhuye cyane, usanga mu buzima bwa buri munsi hari ibikorwa dukenera gukorera muri iyi Mirenge yombi ituranye ariko tukaba twarabangamirwaga no kutagira inzira.

Reba nawe kuba uri hakuno y’Umuvumba ushaka kujya guhinga hano hakurya uhareba imbere yawe ariko umugezi w’Umuvumba waba wuzuye bikagusaba kujya guca i Nyagatare. Hari imirimo yacu yangirikaga dutegereje ko wenda amazi yagabanyuka tugacamo.”

Akomeza agira ati: “Uyu munsi rero ubu twabonye igisubizo kuko igihe cyose ushaka kwambuka urambuka kuva batwubakira iki kiraro gica mu kirere. Turashimira cyane ubuyobozi bwabonye ko dufite ikibazo bukagishakira igisubizo.”

Mukamana Odette na we yagize ati: “Twavuze imvune twagiraga zo kuzenguruka ariko hari n’igikomeye cyo kuba hari abibwiraga ko amazi ari make bagacamo rimwe na rimwe bakahaburira ubuzima barohamye. Turashima ko twabonye inzira, ubu ndi guhinga hano mu kanya ndambuka ntahe nta kibazo. Ni mu gihe mbere wahinguraga kare kugira ngo ugire igihe cyo gukora urugendo rwadusabaga kuzenguruka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Gonzague Matsiko, yasobanuye ko ahubatswe iki kiraro abaturage bari bafite ikibazo cyo kugenderanirana ndetse bikanadindiza ubuhahirane.

Ati: “Aha kimwe n’ahandi uyu mugezi uca mu yindi Mirenge wasangaga bigora abaturage guhahirana no kugendererana.Twagiye tureba ahari ikibazo gikomeye dufatanya n’abafatanyabikorwa bacu twubaka iki kiraro kugira ngo abaturage bacu babone uko bahanyura bitabagoye.

Uyu munsi abakoresha iyi nzira birabatebukira cyane kuko yabaye iya bugufi.”

Uretse iki kiraro  cyubatswe aho Rwempasha, kuri uyu mugezi w’Umuvumba hubatswe ibindi birimo igihuza Umurenge wa Rukomo na Karama ndetse n’igihuza Umurenge wa Nyagatare na Rukomo.

Ubwo Abadepite basuraga iki kiraro basobanukiwe ko cyabaye igisubizo ku ngendo z’abaturage

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA