Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibukije abawutuye n’abawugenda kwidagadura no kunezerwa mu Minsi Mikuru isoza umwaka bazirikana ko ugiye gutangira bagomba gukora bagatera imbere bityo bakwiye kurinda ubuzima bwabo.
Ni mu gihe abatuye n’abagenda muri Kigali biteguye uruhererekane rw’ibitaramo bitandukanye byabimburiwe n’umugoroba wo kureba Filime ya Noheli yiswe ‘The Bridge of Christmas’ wabaye kuri uyu wa 24 Ukuboza 2025.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki 24 Ukuboza 2025, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yibukije abantu ko bakwiye kwishima ariko bakazirikana kubungabunga ubuzima bwabo.
Ati: “Turifuriza Abanyamujyi Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire, tuributsa abantu gahunda zisanzweho, iya mbere ni ukirinda ubuzima bakazirikana ko kunywa inzoga cyane n’ibiyobyabwenge bidafite akamaro ahubwo barinda umubiri wabo kuko nyuma y’uyu mwaka tugomba gukomeza tugakora tukiteza imbere.”
Akomeza abasaba kandi ko bakazirikana gahunda yo gukoresha umuhanda neza izwi nka ‘Turindane’ ndetse bakirinda urusaku baba abakora ibitaramo cyangwa abajya gusenga.
Agaruka ku ruhererekane rw’ibitaramo, uwo muyobozi yavuze ko byateguwe mu rwego rwo gufasha Abanyakigali kwishimira ibyo bagezeho mu mwaka wa 2025.
Ati: “Mu myaka yatambutse twagiye tubona ko mu Minsi Mikuru isoza umwaka usanga abaturage batuye Umujyi wa Kigali bibaza aho bajya, n’icyo bakora mu rwego rwo kwidagadura ndetse bamwe bakajya hanze yawo, dufatanya n’abasanzwe babikora dutegura aho bajya bakidagadura n’imiryango yabo mu minsi y’ibiruhuko.”
Ku ikubitiro mu ijoro ry’itariki 24 Ukuboza 2025, abakunzi ba Sinema Nyarwanda bahuriye ku mbuga ya Kigali Convention Centre, bareba Filime yiswe ‘The Bridge of Christmas’.
Ni ibitaramo bikomeza kuri uyu wa Kane tariki 25 Ukuboza 2025 abana birirwa mu byicungo, tariki 26 Ukuboza hakazerekanwa umupira w’irushanwa rya Premier League, ku wa Gatandatu tariki 27 Ukuboza 2025 abakunzi by’urwenya bakazataramirwa n’abanyarwenya babarizwa muri Gen-Z Comedy.
Ku wa 28 Ukuboza, ibyo bitaramo bizakomereza ku Gisope, mu gihe tariki 29-30 Ukuboza ari umunsi wahariwe urubyiruko, hanyuma tariki 31 Ukuboza hakazaba igitaramo mbaturamugabo kizaririmbamo Kevin Kade aho azaba yizihiza imyaka itanu amaze mu muziki.
Uretse Kevin Kade n’abandi bahanzi bazamufasha, Umujyi wa Kigali watangaje ko harimo kurebwa ko Ali Kiba na we yaza ahari agataramira Abanyakigali.
Ibitaramo by’abahanzi bakomeye bizakomereza no mu Minsi Mikuru itangira umwaka wa 2026, hakazaba hari abahanzi bakunzwe mu Rwanda ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.



