Mu kiganiro gitambuka kuri Radio Rwanda buri wa Gatanu kigaruka ku mutekano wo mu muhanda, imibare itangwa na polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda igaragaza ko mu mpera z’icyumweru ari bwo haba impanuka nyinshi aho inyinshi ziterwa n’uburangare, ubusinzi n’umuvuduko ukabije.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yatanze ubutumwa ku bakoresha umuhanda by’umwihariko mu mpera z’iki cyumweru.
Polisi y’u Rwanda kandi isaba abatwara ibinyabiziga gukoresha umuhanda mu buryo butekanye, bubahiriza amategeko agenga umuhanda.
Ubutumwa bwa Polisi bugira buti: “Shishoza igihe cyose uri mu muhanda, irinde gukoresha telefoni utwaye, irinde gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha.”
Ubuzima bw’abantu barenga Miliyoni ku Isi, buri mwaka buhitanwa n’impanuka zo mu muhanda.
Mu Rwanda, mu mwaka wa 2023, impanuka zo mu muhanda zigera kuri 700 zahitanye ubuzima bw’abiganjemo abanyamaguru, abatwara amagare n’abatwara moto.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), muri raporo ya 2023, wagaragaje ko mu gihe cy’umwaka umwe, abantu miliyoni 1.19 bitabye Imana bazize impanuka zo mu muhanda.
Raporo igaragaza kandi ko impanuka zo mu muhanda zikomeje kuza imbere mu bitwara ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, aho abanyamaguru n’abanyamagare bagira ibyago byinshi byo kwibasirwa n’impanuka zihitana ubuzima.
Lg
August 17, 2024 at 8:30 pmNibyiza ko polisi ihora yibutsa abatwara ibinyabiziga kwitonda aliko nayo halibyo igomba gusabwa ngo buli wese yubahirize amategeko yo mumuhanda reka mpere kubateza impanuka mbere yabandi kandi suko polisi idafite ubushobozi 1 abatwara moto kulibo amategeko asa natabareba kugenda nabi kwisoseka kunyuranaho ahatemewe banyura iburyo bwibindi ibinyabiziga kutuhiriza inzira zabanyamaguru nibindi ntibahanwa kuko Polisi niyo yahagarara ahaliho hose yakwandika uwica amategeko singombwa ko aba yambaye umwambaro umuranga iminsi mike byose byacika 2 abanyonzi bakurikira kuba motari muguteza impanuka bakoresha umuhanda nabi nabo bagenda nabi ahandi bafata kubinyabiziga ikirenze ho ntanalimwe bubahiriza ibyo basabwa nko gufunga gutwara abantu isaha runaka incuro zose babisabwa byaranze bakora amasaha 24/24 atari uko bananiye polisi ahubwo kuko polisi itabishyizemo imbaraga kuko aho babikoze byarakunze urugero Musanze saa kumi nebyiri amagare yose aba yavuye mumuhanda ntabwo ahandi byananirana 3 abanyamaguru ntibakoresha umuhanda uko bikwiye cyane munzira zaho bagenewe kunyura umuntu araza halimo itara rimubuza ryarekuye imodoka akajyamo cyangwa agahagarara areba ahandi ukibwirako ntagahunda yokwambuka afite wagenda nawe akabona kuza akaza yigendera gahoro akinjira adashishoze yibereye kuli téléphone cyangwa akaza yiruka akinjira ntakureba abo nabo bakwiye kujya bahanwa kuko hali abatwara ibinyabiziga barenga rwose polisi izagenzure kandi bitorodhye