Abavoka bunganiye mu mategeko abasaga 5 250 mu mezi 10 ya 2025
Ubutabera

Abavoka bunganiye mu mategeko abasaga 5 250 mu mezi 10 ya 2025

ZIGAMA THEONESTE

December 19, 2025

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (RBA) rwatangaje ko rwatanze ubufasha mu by’amategeko ku bantu bagera ku bihumbi 5 255, kugera mu mezi 10 ya mbere ya 2025.

Byagarutsweho na Perezida wa RBA, Me Nkundabarashi Moïse, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, mu Nama Rusange Ngarukamwaka y’Urugaga rw’Abavoka, aho yashimangiye ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu gutanga ubutabera bunoze.

Imibare igaragaza ko RBA mu 2025, yunganiye abantu mu mategeko barimo abana bagera ku 2 728, abatishoboye baburanira mu rukiko rw’ubujurire bagera ku 1 558 ndetse no mu zindi nkinko zitandulanye.

Urwo rugaga nanone rwatanze ubufasha ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagera kuri 60, Abafite ubumuga 21 n’abandi bagera kuri 24 bahawe ubufasha mu mategeko.

Me Nkandabarashi ati: “Muri uyu mwaka muri rusange Urugaga rwatanze ubufasha mu by’amategeko ku bantu bagera ku 5 255, barimo abagabo 4 498 n’abagore 757.”

Mu 2025, abavoka bakemuye ibibazo 75 binyuze mu buhuza

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse yatangaje ko mu mwaka wa 2025, Urugaga ayoboye rwakemuye ibirego 75 binyuze mu buhuza muri 83 rwakiriye.

Yagize ati: “Turacyafite ibirego 8 bigisuzumwa kandi ntabwo dushidikanya ko bizagerwaho mu gihe cya vuba mbere y’uko uyu mwaka turimo usozwa”.

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rugizwe n’abanyamuryango 1700, bakora bihoraho, Me Nkundabarashi yahamije ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu gushyiraho uburyo abaturage bajya babagezaho ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo bibarinde gusiragira.

Yavuze ko kandi hakomeje amahugurwa agamije gufasha abavoka gusobanukirwa ibijyanye no gufasha abantu bafitanye ibibazo bigamije kubafasha kwemera icyaha binyuze mu bwumvikane (plea-Bargaining).

Mu 2025 abavoka bagera ku 100 ni bo bahuguwe kuri ubwo buryo bwo gufasha abantu kumvikana binyuze mu kwemera icyaha, aho amahugurwa yatanzwe binyuze mu kigo cyashyiriweho gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko (ADR) hagamijwe gushyigikira gahunda za Leta no kwimakaza ubunyamwuga mu butabera bw’u Rwanda.

Mu bindi Urugaga rw’Abavoka rwagezeho mu mwaka wa 2025, ni uko abagera ku 180 bahuguwe ku itegeko rishya rijyanye n’ubuvuzi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa Domitilla yasabye Abavoka kwirinda ruswa kugira babashe gufasha abaturage gukemura ibibazo bafitanye.

Ubusanzwe Abavoka mu Rwanda bafite inshingano zo kugira inama, kunganira no guhagararira Abanyarwanda mu nkiko, hari n’ubwo bagira ishingano zo kugira inama Leta.

Inama rusange y’Urugaga rw’Abavoka yitabiriwe n’abagize Urwego rw’Ubucamanza bayobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa Domitilla
Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse yavuze ko avoka mu Rwanda bunganiye abantu mu mategeko basaga 5 250 mu mezi 10 ya 2025

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA