Abayapani biyemeje kuzana ibisubizo bya AI mu Rwanda
Ikoranabuhanga

Abayapani biyemeje kuzana ibisubizo bya AI mu Rwanda

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

November 15, 2026

Ibigo byinshi by’Abayapani byagaragaje ubushake bwo gutangira kugeragereza ibisubizo by’Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu Rwanda guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2027, nk’umusaruro w’imurikabikorwa mpuzamahanga ry’ubwenge buhangano (NEXTTECH AI EXPO Japan 2026) ryabereye i Chiba, mu Buyapani ku wa 11 kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2026.

U Rwanda rwitabiriye iryo murikabikorwa rushaka amahirwe yo gukorana n’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga byo mu Buyapani, gukurura ishoramari no guteza imbere ibigo nyarwanda bikora mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Iri murikabikorwa ni ryo rinini kurusha ayandi mu Buyapani mu bijyanye n’ubwenge buhangano (AI), aho uyu mwaka ryahuje ibigo birenga ma 300 bikorera mu Buyapani, birimo iby’ikoranabuhanga, abashoramari, inzego za Leta, za kaminuza n’ibigo by’ubushakashatsi.

Eraste Rurangwa, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), ni we wayoboye itsinda ry’intumwa z’u Rwanda akaba ashimangira ko u Rwanda rwabonye umusaruro ufatika muri iryo murikabikorwa.

Yavuze ko bahuye n’abayabozi batandukanye muri Guverinoma y’u Buyapani, ibigo by’ubucuruzi na za kaminuza, bemeranya ku ntambwe zifatika zizakurikira ibyo biganiro zirimo kuvugurura amasezerano y’ubufatanye na Minisiteri y’u Buyapani ishinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu n’Itumanaho, no kuyagura akagera mu bindi byiciro bishya nk’ubwenge buhangano, umutekano w’ikoranabuhanga no gushyigikira ibigo bishya by’urubyiruko.

Ikindi ni uko ibigo bikomeye mu bushakashatsi ku bwenge buhangano, nka Laboratwari ya Matsuo-Iwasawa muri Kaminuza ya Tokyo, NEC, Hamwe na SPRIX, byiyemeje gufatanya n’u Rwanda gukoresha AI mu gusuzuma no kuzamura ireme ry’imyigire y’abanyeshuri.

Yakomeje agira ati: “Icya gatatu, ni ishoramari. Ibigo byinshi by’Abayapani byagaragaje ubushake bwo kuza kugerageza ibisubizo byabyo mu Rwanda, kandi tuzabyakira mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha.”

Izi ntumwa zari ziherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Marie Claire Mukasine, zaserukanye insanganyamatsiko isobanura u Rwanda nk’ahantu hafite ubushobozi bwo kugeragerezwa ibisubizo bishya by’ubwenge buhangano no guteza imbere udushya dushingiye kuri iryo koranabuhanga muri Afurika.

 Isoko rya AI riri kwaguka, Afurika ishaka kudasigara inyuma

Imwe mu mpamvu zituma ibihugu byinshi birimo gushyira imbaraga mu bwenge buhangano ni amahirwe y’ubukungu n’ubucuruzi ari muri iri koranabuhanga.

Raporo y’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Ubucuruzi n’Iterambere (UNCTAD) yitwa “Technology and Innovation Report 2025” igaragaza ko isoko ry’ubwenge buhangano ku Isi ryari rifite agaciro ka miliyari 189 z’amadolari ya Amerika mu 2023, rikaba riteganyijwe kugera kuri tiriyali 4,8 z’amadolari ya Amerika bitarenze mu 2033.

Ni ukuvuga ko mu myaka icumi rizaba ryikubye inshuro zisaga 25, AI ikaba ishobora kuzaba ifite hafi 29% by’isoko ry’ikoranabuhanga rigezweho ku Isi.

Iyi mibare igaragaza ko ubwenge buhangano butakiri ikoranabuhanga rikoreshwa mu bushakashatsi gusa, ahubwo bwamaze guhinduka urwego rufite uruhare mu musaruro w’inganda, ubucuruzi, ubwikorezi, ubuhinzi, ubuvuzi, uburezi n’imicungire y’ibikorwa bya Leta.

Gusa UNCTAD igaragaza ko iterambere ry’iri koranabuhanga rikomeje kwibanda mu bihugu bikomeye, bigashyira ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu ihurizo gukoresha ikoranabuhanga ryubatswe n’abandi, aho kugira uruhare mu kurihanga, kuribyaza umusaruro no kungukira mu isoko ryarwo.

Ni muri urwo rwego u Rwanda rushaka kwinjira muri uru rwego hakiri kare, rukubaka ubushobozi bwo guteza imbere ibisubizo byarwo, aho kugarukira ku kugura no gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga biva mu mahanga.

U Buyapani bushobora gufasha u Rwanda kwihutisha iterambere rya AI

Guhitamo u Buyapani nk’igihugu u Rwanda rwashakiramo abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga bifite aho bihuriye n’ubushobozi bw’icyo gihugu mu bushakashatsi, gukora amarobo, ikoranabuhanga ryifashishwa mu nganda no guhanga udushya.

U Buyapani bufite ibigo n’ubushakashatsi bimaze igihe biteza imbere uburyo imashini zishobora gukora imirimo isanzwe isaba abantu, uburyo bwo gukoresha amakuru mu kunoza umusaruro n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu nganda.

Ubu bumenyi bushobora gufasha u Rwanda guteza imbere ibisubizo bijyanye n’ibyo rukeneye, cyane cyane mu buhinzi, ubuzima, uburezi, inganda, imicungire y’imijyi n’ibikorwa bya Leta.

Ikindi ni uko u Rwanda n’u Buyapani bisanzwe bifitanye ubufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga no kubaka ubushobozi bw’abakozi.

Ikigo cy’Abayapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA) kimaze imyaka myinshi gifasha u Rwanda guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga. Mu mishinga cyafashijemo harimo iyo kongerera ubushobozi ibigo by’ubucuruzi bishingiye ku ikoranabuhanga, guteza imbere udushya no guhuza ibigo bikora mu ikoranabuhanga n’amasoko.

Mu kwezi k’Ukwakira 2026, JICA yagaragaje ko ubufatanye bwayo n’inzego zo mu Rwanda bukomeje kwibanda ku guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga, kwagura amahirwe yo kwihangira imirimo no gufasha ibigo guhindura ibitekerezo bishya imishinga ibyara umusaruro.

Ibi birimo gahunda yo gufasha abanyeshuri n’abakozi kubona ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, ndetse no guhuza ibigo by’ikoranabuhanga n’ibigo by’uburezi n’ubushakashatsi.

Ubu bufatanye bushobora kuba inzira yo kubona abahanga, ikoranabuhanga n’ishoramari bikenewe kugira ngo u Rwanda rushobore kwihutisha gahunda zarwo muri AI.

Ibigo nyarwanda bishobora kubona isoko rishya

Andi mahirwe akomeye u Rwanda rwashakaga mu imurikabikorwa ryo mu Buyapani ni uguhuza ibigo by’ikoranabuhanga byo mu Rwanda n’ibigo by’Abayapani.

Mu imurikabikorwa, hari ahantu hihariye hitwaga ‘JICA–Rwanda AI Booth’, hagaragajwe politiki y’u Rwanda mu bijyanye na AI n’ikoranabuhanga, imishinga ya JICA n’ibigo by’Abayapani bikorera mu Rwanda, ndetse n’ibigo nyarwanda bishobora gukorana n’abafatanyabikorwa bo muri icyo gihugu.

Ibi bifite akamaro ku bigo nyarwanda bikiri bito n’ibiciriritse, kuko bishobora kubona amahirwe yo gukorana n’ibigo bifite ubunararibonye n’ubushobozi mu gukora no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Rurangwa yakomeje agira ati: “Bisobanuye ubumenyi bwinshi ku rubyiruko rwacu, serivisi za Leta zinoze mu buzima, mu burezi no mu buhinzi, ndetse n’ishoramari rishya n’imirimo ku bigo bishya n’urubyiruko rwacu.

Ubu igisigaye ni ugukurikirana buri mufatanyabikorwa, kugira ngo ibiganiro twagiranye bibyare imishinga ifatika. Ubwenge buhangano ntibukiri ejo hazaza, buri hano uyu munsi.”

Yakomeje ahamya ko u Rwanda rugamije guhora rwiteguye guharanira iterambere mu nyungu za buri Munyarwanda.

Politiki y’Igihugu ya AI ni urufatiro rwo gukurura ishoramari

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bya Afurika byashyizeho politiki yuzuye y’ubwenge buhangano, yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri muri Mata 2023.

Iyi politiki igamije gukoresha AI mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu no kunoza imibereho y’abaturage, bijyanye n’intego z’Ingamba z’Igihugu zo Kwihutisha Iterambere (NST2) z’igihe cya 2024-2029.

U Rwanda kandi rwashyizeho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwenge Buhangano (National AI Agency), rutangiza gahunda ya Innovate Rwanda, bigamije guteza imbere ubushakashatsi, ishoramari no guhanga udushya.

Izi ntambwe zitezweho gufasha igihugu mu gukurura abashoramari, kuko ibigo by’amahanga bikenera kumenya amategeko, politiki n’uburyo bwo gukorera mu gihugu bishobora gushoramo imari.

Kugira ngo ayo mahirwe avemo ishoramari rirambye, hakenewe gukomeza kunoza imikorere y’inzego, gushyiraho uburyo bwo kurinda amakuru, gukumira ikoreshwa rya AI mu bibi no gufasha ibigo by’imbere mu gihugu guhangana ku isoko.

Intumwa z’u Rwanda zahuye n’abayobozi batandukanye mu Buyapani
Umunyamabanga wa Leta muri MINICT, Eraste Rurangwa yerekwa ibisubizo by’ikoranabuhanga rya AI mu Buyapani

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA