Abanyarwanda batandukanye bitabiriye igitaramo cya Ruti Joel cyateguwe n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), bagaragaza ko gukumira Mupende Ramadhan wamamaye nka Bad Rama muri icyo gitaramo byari ngombwa kuko yamaze kurenga umurongo ubwo yahitagamo gusebya Leta y’u Rwanda.
Iki gitaramo cyari kigamije gususurutsa abakunzi b’umuziki nyarwanda baba mu bice bitandukanye bya Amerika. Ni igitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026, cyitabirwa n’ibihumbi by’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakaba bizihiwe banakumbuzwa imuhira binyuze mu ndirimbo gakondo.
Nyuma gato ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho ya Bad Rama uherutse kwibasira u Rwanda n’abayobozi bakuru barwo, arimo avuga ko yakumiriwe kwinjira muri icyo gitaramo kandi ngo yari aturutse muri Leta enye zose agamije gutarama na we nk’abandi Banyarwanda.
Nubwo kuri Bad Rama byamubabaje ariko Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga bo bishimiye icyo gikorwa ndetse bamwe batangira no kwandika bashimira Ruti Joel.
Uwitwa bitana-100 yanditse ati: “Iyo ureka inyangarwanda ikinjira mu gitaramo cyawe, wari kuba utukishije u Rwanda kandi ibyo si ibyawe. Uriya ni icyago, ni ubusembwa kumugira, utuka Intore izirusha intambwe umwakiriye wagawa cyane […]”
Uwitwa The Cyiza yagize ati: “Muvandimwe Ruti Joel, urakoze cyane kandi gumaho mwana wa mama, amata aguhame mfura, ukoze iby’ubutwari none n’ejo. Inkotanyi y’ibihe byose.”
Ibyo abo bombi bavuze byashimangiwe n’uwitwa aline3keza wanditse ati: “Wakoze kwirukana Bad Rama mu gitaramo cya USA.”
Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe n’uburyo Ruti Joel yabataramiye zimwe mu ndirimbo ze zirimo ‘Igikobwa’, ‘Cunda’, ‘Ngwino Mama’ n’izindi nyinshi zishimiwe bitewe n’uburyo uyu muhanzi abyina ku rubyiniro bikumbuza benshi ibitaramo bya Kinyarwanda.
Uretse Ruti Joel abitabiriye icyo gitaramo bananyuzwe no kubona umuhanzi Mujyanama Claude uzwi nka TMC, wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boyz wabaririmbiye indirimbo nyinshi mu za kera akiririmba muri Dream Boyz ndetse n’izindi nshya yakoreye aho yimukiye.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Ruti Joel yanditse avuga ku byabaye agaragaza ko mu gikorwa yakoze cyose atakwemerera abo yise abanyagasozi kubyinjiramo. Ati: “Kwa Ruti Joel ntabwo hinjira abanyagasozi.”
Amakuru avuga ko Bad Rama yari yitabiriye iki gitaramo ari kumwe n’abashinzwe umutekano we, ariko abari bashinzwe kwakira abinjira bamubwiye ko atemerewe kwinjira.
Bad Rama yatangiye kwibasira abayobozi bakuru b’u Rwanda ndetse n’inzego zitandukanye z’igihugu kuva ku butabera kugeza ku nzego z’umutekano, tariki 22 Gashyantare 2026, ubwo yakoraga ikiganiro cyatambutse kuri Instagram ye. Kuva icyo gihe kandi ntiyarekeye aho kuko n’ubu akibikomeje aho abikorera ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.


