Abayisilamu bagera kuri 70 bo mu Rwanda ni bo bamaze kwiyandikisha mu bazitabira Umutambagira Mutagatifu (Hijja) uteganyijwe hagati y’itariki 17 Gicurasi 2026 kugeza ku ya 4 Kamena, mu gihe biteganyijwe ko bazagaruka i Kigali tariki ya 06 Kamena 2026.
Umuyobozi wungirije w’Inama y’Abashehe (Sheikhs) mu Rwanda akaba n’ushinzwe gutegura Umutambagiro Mutagatifu ku Banyarwanda, Sheikh Murangwa Djamilu yavuze ko u Rwanda rwemerewe kohereza i Makkah abatarenze 450.
Umutambagiro mutagatifu uzwi nka Hijja ni urugendo rukorwa n’Abayisilamu bose ku Isi berekeza mu Mujyi wa Makkah (Mecca) muri Arabie Saoudite, bikaba ari itegeko kuri buri muyisilamu ufite ubushobozi bw’imbaraga z’umubiri n’iz’amafaranga.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Sheikh Murangwa yavuye imuzingo icyo uyu mutambagiro usobanuye n’uko abawitabira bunguka andi mazina y’icyubahiro.
Yagize ati: “Icya mbere itegeko rya Islam rireba umuntu ufite imyaka y’ubukure warenze imyaka yo kwitwa umwana; si itegeko ku mwana, si itegeko kandi ku muntu ufite uburwayi bwo mu mutwe. Ikindi kandi ku badafite imbaraga z’umubiri bari mu zabukuru cyangwa bafite ubumuga bw’ingingo bashyiriweho uburyo bwo gukora umutambagiro aho bahabwa utugare kugira ngo babashe kuzuza iyo nkingi ya gatanu.”
Sheikh Murangwa akomeza avuga ko buri gihugu kiba gifite umubare ntarengwa w’abantu bacyo cyagenewe kujyana kuko bitemewe ko umuntu ajya gukora umutambagiro mutagatifu ku giti cye yijyanye atajyanye n’itsinda ry’abaturutse mu gihugu runaka bikaba kandi bibujijwe ko Igihugu cyajyana umunyamahanga.
U Rwanda rufite umwihariko wo gutwara abanyamahanga
Sheikh Murangwa avuga ko mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine gifite umwihariko wo kujyana Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga nk’uburenganzira bahawe na Minisiteri ishinzwe Hijja.
Ati: “Mu bihe bya kera ibihugu byemererwaga gutwara abanyamahanga baza kubikuraho kuko byagaragaye ko hari abanyagihugu batabonaga ayo mahirwe kubera ko abanyamahanga babaye benshi kandi batanga amafaranga menshi kuko hari ibihugu biba bifite abayisilamu benshi ku buryo umubare bemerewe wuzura bakajya guhagurukira mu bindi bihugu biza guhagarikwa.”
Yongeraho ati: “U Rwanda rwabyemerewe kubera imikoranire myiza yacu na Minisiteri ya Hijja, ikindi kandi ibindi bihugu hari ubwo byakoraga amanyanga ariko twebwe bazi ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko no kuba tugifite abantu bacyeya ugereranyije n’ibindi bihugu biri mu byabiteye.”
Uretse u Rwanda ibindi bihugu byemerewe kujyana abanyamahanga birimo Malawi, Zambia, Madagascar kubera ko bifite umubare muke w’Abayisilamu bivuze ko kuri ibyo bihugu birashoboka ko abanyagihugu bagenda n’abanyamahanga bakagenda ntabavukijwe uburenganzira bwo kugenda.
Mu Rwanda hamaze igihe handikwa abayisilamu bifuza gukora Umutambagiro Mutagatifu mu 2026, aho biteganyijwe ko bizarangira 09 Werurwe 2026.
Abiyandikishije bazatangira kwiga inyigisho zijyanye n’uko bazitwara no kumenyeshwa imiterere ya Arabia Saudite baba bagiye kujyamo izwiho gushyuha cyane.
Sheikh Murangwa avuga ko muri uyu mwaka bagerageje gushyiramo impinduka mu gutegura aho aba abitabiriye urwo rugendo bazaba bacumbitse nk’uko byari mu byo bari barasabye.
Ati: “Muri uyu mwaka umwihariko uhari, ni uko ku bijyanye n’icumbi bacumbikagamo ubushize ryari kure y’aho bakoreraga isengesho ariko ubu twigiye hafi ku buryo bitwara munsi y’iminota itanu kuhava ujya aho basengera.
Hongerewe igihe cyo kuruhuka mu gihe bavuye ahantu bajya ahandi mu mutambagiro, urugero iyo bavaga ahitwa Minna, baruhukaga umunsi bakajya i Madina ariko ubu bazajya baruhuka iminsi ibiri kuko baba bakoze akazi katoroshye babone kwimuka.”
Ese iyo umuntu agiye i Maka akurayo amafaranga?
Sheikh Murangwa avuga ko iyo nkingi ibera itegeko abantu Imana yahaye Ingabire y’ubukungu bamwe bitwa abaherwe kuko bisaba ko ujya i Makkah wiyishyuriye amafaranga agera ku 7 800 by’Amadolari ya Amerika (ni ukuvuga miliyoni zisaga 11 z’amafaranga y’u Rwanda) akubiyemo igiciro cy’Urugendo, Amacumbi, Amafunguro n’izindi serivisi zisabwa muri Hijja bivuze ko batayazana ahubwo bayatanga.


