Abayisilamu bo mu Rwanda bagiye gutora Mufti mushya
Imibereho

Abayisilamu bo mu Rwanda bagiye gutora Mufti mushya

ZIGAMA THEONESTE

May 24, 2024

Umuryango w’Abayilamu mu Rwanda (RMC) watangaje ko ugiye gutora Mufti w’u Rwanda mushya, usimbura Shief Hitimana Salim wari kuri uwo mwanya kuva mu 2016.

Ni amatora ateganyijwe kuba ku Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024.

Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Suleiman Mbarushimana yatangaje ko gutora Mufti mushya w’u Rwanda na Komite Nyobozi bafatanya kuyobora Isilamu, byari biteganyijwe mu 2020, ariko biza gusubikwa, kubera icyorezo cya COVID 19.

Mbarushimana yasobanuye ko amatora azaba mu mucyo ndetse abantu bose bazayibonamo.

Yagize ati: “Amatora ahera ku buyobozi bw’umusigiti, akagera ku rwego rw’Akarere, ku Ntara, agasoreza ku rwego rw’Igihugu.”

Yasobanuye ko bigomba gutangira kuri uyu wa Gatanu (Idjuma) ku musigiti kugera ku Ntara, hatorwa imyanya ibiri ni ukuvuga umuyobozi w’umusigiti (Imam) n’umwugirije, bakaba basabwa kuba barize amasomo ya tewolojiya ya Islam, (Islamic theology)

Mbarushimana yongeyeho ko abatorerwa kuyobora Isilamu ku rwego rwIntara, batorwa n’abayobozi babo ku rwego rw’igihugu, barimo Mufti na Mufti wungirije ndetse na Komite Nyobozi.

Ati: “Ku rwego rw’Intara hari abagenzuzi batatu, mu gihe ku rwego rw’igihugu hari abagenzuzi batanu, barimo n’abashinzwe gukemura amakimbirane basanzwe bafite ubumenyi ku mategeko.”

Uretse kuba Idini ya Isilamu igira Komite nyobozi ku rwego rw’Igihugu, inagira kandi Inama Nkuru ya Isilamu, igizwe n’abantu 61, barimo ba Imam bayobora imisigiti mu Turere twose tw’Igihugu 30, ba Imam 5 bayobora imisigiti ku rwego rw’Intara, ndetse n’abandi bahagarariye ibyiciro byihariye byo mu zindi nzego.

Mbarushimana yasobanuye ko mu myaka yashize amatora yagiye agenda neza.

 Ati: “Abagize Inama Nkuru ni bamwe mu bazatora Mufti na Mufti wungirije ku cyumweru tariki ya 26 Gicurasi”

Sheikh Mbarushimana kandi yamaganye bamwe mu banenga aya matora bavuga ko atanyura mu mucyo, agahamya ko bagamije kwanduza isura ya Isilamu mu Rwanda.

 Ati: “Abo bantu bashaka ko amatora aha amahirwe abo bashyigikiye, ibintu bitashoboka kuko hari amategeko abigenga kandi asobanutse. Turi umuryango uri kuri gahunda ntabwo twagamburuzwa n’abantu bishakira inyungu zabo”.

Ubwo Mufti Hitimana yatorwaga mu 2016, yasezeranyije ko agiye guhangana n’ubuhezanguni bwa bamwe mu bayisilamu biganjemo urubyiruko bo mu Rwanda, bajya muri imwe mu mitwe yitwaje intwaro, nka Al Shabaab na Islamic State (IS), ndetse abayisalamu bavuga ko iyo ntego yayigezeho muri manda ye.

Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu mwaka wa 2022, ryagaragaje ko 2% by’abaturage b’u Rwanda ari abayoboke b’idini ya Isilamu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA