Ku wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe 2026, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yakiriye itsinda ry’intumwa z’Ikigega Silk Road Fund cy’u Bushinwa, riyobowe n’umuyobozi wacyo Zhu Jun, bagirana ibiganiro ku mahirwe ashoboka y’ishoramari mu Rwanda.
Ibiganiro byibanze ku nzego z’ingenzi zirimo ubuzima, ingufu, uburezi n’ubuhinzi, aho impande zombi zaganiriye ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bukungu no gushyigikira gahunda z’iterambere ry’u Rwanda.
Iri tsinda kandi ryahuye na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, bakaba bagiranye ibiganiro byibanze ku mahirwe y’ishoramari mu nzego z’ingenzi zirimo ingufu n’ibikorwa remezo, ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo byaryo, uburezi n’ubuzima, inganda zitunganya umusaruro ndetse n’ubuhinzi, hibandwa ku gusigasira iterambere rirambye.
Iri tsinda kandi ryahuye n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) bagamije kurushaho gusuzuma inzego bafatanyamo kubona inyungu no gushimangira ubufatanye mu ishoramari.
Ikigega Silk Road Fund cyashinzwe mu 2014, kiba ari ikigega cya Leta y’u Bushinwa kigamije gushyigikira imishinga iri muri gahunda yiswe Belt and Road Initiative igamije kubaka ibikorwa remezo.
U Bushinwa ni cyo gihugu cya mbere mu gushora imari iturutse hanze mu Rwanda. Mu 2024, RDB yatangaje ko ishoramari ryaturutse hanze ryageze kuri miliyari 3.2 z’Amadolari ya Amerika.
Mu bihugu byashoye imari myinshi mu Rwanda, u Bushinwa bwashoye miliyoni 460 z’amadolari ya Amerika bingana na 14.1%, bukurikirwa n’u Buhinde na miliyoni 445.1 z’amadolari ya Amerika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) miliyoni 442.3 z’Amadolari na Nigeria yinjije miliyoni 313 z’Amadolari ya Amerika.

