Abayobozi bakanguriwe kumenya no gushakisha amakuru yaho bayobora
Politiki

Abayobozi bakanguriwe kumenya no gushakisha amakuru yaho bayobora

NYIRANEZA JUDITH

March 24, 2026

Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ko bagomba gushakisha amakuru bakamenya aho bayobora, bidasabye ko baba bahavuka, kugira ngo babashe gukemura ibibazo biba bihari. Yabigarutseho ku ya 23 Werurwe 2026, mu nama y’Abayobozi bo mu Nzego z’Ibanze n’Inzego nkuru za Guverinoma yabereye i Gako mu Karere ka Bugesera.

Ubwo yagarukaga ku mubyeyi wabuze ubuzima nyuma yo kudahabwa serivi ku buryo bwihuse ngo ikibazo yari afite harebwe ubundi buryo cyakemurwamo ariko haramirwe ubuzima bwe. Perezida Kagame yagize ati: “Bimwe bihitana n’ubuzima bw’abantu, abantu barapfa kuba umuntu yazira ko wamurangaranye, mwumva ari byo? Karongi hari ikibazo ntajya nibagirwa cy’umubyeyi wagombaga kubyara, ari hafi kubyara hanyuma agera ahantu, ntiyitabwaho, uwo mugore yapfuye kuko atitaweho.”

Minisitiri Dr. Utumatwishima Abdallah, umwe mu bari mu nama yasobanuye ko ari umubyeyi wari hafi kubyara, waje ku kigo nderabuzima hanyuma asanga mituweli ye itameze neza muri sisitemu bamusubiza mu rugo ngo ajye gushaka uko yabikosoza…. Yaje gupfira mu rugo kuko mituweli ye itakosowe ngo asubire ku kigo nderabuzima.

Abajijwe kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerald, yavuze ko ngo icyo kibazo atakizi, atari ahari ndetse ko atagikurikiranye. Ati: “Bishobora kuba byarabaye ntaragerayo Nyakubahwa.” Perezida Kagame yaboneyeho gushishikariza abayobozi kumenya gushakisha amakuru y’aho bayobora. Ati: “Ayo makuru agomba kuba azwi mu mateka ya Karongi, kuba utayazi byashoboka bite? Njye se nari ndiyo? N’abandi babizi ntabwo bari bariyo.”

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ati: “Abayobozi mutagira ibintu mukurikirana, muyobora mute? Ubu uri hariya utazi amateka yaho, niyo waba waraturutse ahandi. Ukajya muri ako Karere kukayobora, ikintu cya mbere uheraho ni ukukamenya, ni ukugerageza kumenya ibyahongaho [….] wavuga ngo sinavukiye aha, ntabwo mbizi, urajya he se noneho ubundi?”

Yavuze ko uwo mubyeyi yari bwitabweho, naho ibyo byagaragaraga nk’ibibazo bigakemurwa mu bundi buryo. Ati: “Ni ikibazo cyamenyekanye kuko haje kuvamo ko uwo mugore yatakaje ubuzima. Iyo bamuvura ibyo bindi bikanakurikiranwa, ibyo bamwishyura bakazabimwishyuza cyangwa se ubimwishyurira akabimwishyurira.”

Yibukije Minisitiri w’Ubutabera gukurikirana iby’icyo kibazo. Ati: “Ahubwo ababigizemo uruhare bari hehe ubu? Ubu wasanga bagikora baraho bidegembya. Minisitiri w’Ubutabera ndashaka kumenya uko icyo kibazo cyagenze, ariko abo bantu bagomba gukurikiranwa bakoze ibyo ngibyo.”

Perezida Kagame yabwiye Umuyobozi w’Akarere ko akwiye kubikurikirana ndetse amusaba kubimenya, hagamijwe ko hatazagira ikindi kibazo kiba akavuga ko atakizi. Ati: “Ndashaka ko ubikurikirana, ubimenye hatazagira ikindi kiba, ugomba kubimenya wanze ukunze.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA