Abayobozi b’Uturere bemerewe n’abatemerewe kwiyamamaza mu matora u Rwanda rwitegura
Politiki

Abayobozi b’Uturere bemerewe n’abatemerewe kwiyamamaza mu matora u Rwanda rwitegura

ZIGAMA THEONESTE

March 28, 2026

Abayobozi b’Uturere bakora manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe gusa. Ibi bivuze ko bamwe mu bayobozi bongeye gutorerwa indi manda mu 2021 batazemererwa kongera kwiyamamaza mu matora y’uyu mwaka u Rwanda ruri kwitegura. Abari muri manda yabo ya mbere bo bashobora kwiyamamaza, nubwo kongera gutorwa bitizewe ku buryo bworoshye.

Abasesenguzi mu miyoborere bavuga ko imikorere ari yo izagena cyane abazaguma ku buyobozi. Abayobozi b’Uturere batazongera kwiyamamaza

Ba Meya Rutaburingoga Jerome wa Gisagara, Sebutege Ange wa Huye, Habarurema Valens wa Ruhango, na Kayitare Jacqueline wa Muhanga, bose bo mu Ntara y’Amajyepfo, bongeye gutorerwa manda ya kabiri mu 2021, bityo amategeko ntabemerera kongera kwiyamamaza mu 2026.

Abandi barangije manda ebyiri harimo Mutabazi Richard wa Bugesera, Mbonyumuvunyi Radjab wa Rwamagana, Gasana Richard wa Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse na  Mukandayisenga Antoinette wa Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Akarere ka Nyanza kayobowe na Kajyambere Patrick wasimbuye uwahoze akayobora Ntazinda Erasme nyuma yo kwegura, akaba na we ariko arangije manda ye, bityo ntazemererwa kongera kwiyamamaza.

Mu Ntara y’Amajyepfo, ba Meya ba Nyamagabe, Ildebrand Niwemwungeri, Nyaruguru Emmanuel Murwanashyaka na Kamonyi Dr. Sylivere Nahayo bari muri manda yabo ya mbere, bityo bashobora kongera kwiyamamaza.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, ba Meya ba Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Rubavu na Ngororero na bo bari muri manda ya mbere. 

Meya wa Rubavu yari asanzwe ari uwa Rutsiro, nyuma aza gushyirwaho na Perezida wa Repubulika asimbuye uwari warakuweho.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, ba Meya bose bari muri manda ya mbere kandi bemerewe kwiyamamaza mu 2026. Abo ni  Mukandayisenga Vestine wa Gakenke, Judith Mukanyirigira wa Rulindo, Soline Mukamana wa Burera, Emmanuel Nzabonimpa wa Gicumbi, na Claudien Nsengimana wa Musanze.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, Bruno Rangira wa Kirehe na Nathalie Niyonagira wa Ngoma na bo bari muri manda ya mbere kandi bemerewe kongera kwiyamamaza.

Mu turere twa Nyanza, Kayonza na Nyagatare, ba Meya barangije manda zabo, ubu tuyobowe n’abasigariyeho by’agateganyo. 

Uwahoze ayobora Nyagatare yafashe indi nshingano zo kuba Umunyabanga Mukuru wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi, asimburwa na Henry Kakooza. 

Kayonza yo  iyobowe by’agateganyo na Fred Hategekimana nyuma y’uko uwari Meya akuweho kubera ibibazo by’inzara byagaragaye muri ako Karere.

Ba Meya Sindayiheba Phanuel wa Rusizi, Mupenzi Narcisse wa Nyamasheke, Muzungu Gerard wa Karongi na Kayitesi Dative wa Rutsiro batangiye manda yabo igeze hagati, bityo bakaba bacyemerewe kwiyamamaza. 

Umusesenguzi mu miyoborere akaba n’umunyamakuru w’inararibonye Rene Anthère Rwanyange, yabwiye The Newtimes ko amategeko ateganya ko nta muyobozi w’inzego z’ibanze ushobora kurenza manda ebyiri. Bityo hari abazava ku buyobozi, ariko n’abemerewe kongera kwiyamamaza bashobora kutazaguma bitewe n’imikorere yabo.

Yongeyeho ko gusimbuzwa bishobora gushingira ku myitwarire mu kazi, uko bashyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama Njyanama z’Uturere bayobora, imikoranire n’abandi bayobozi, ndetse  n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’iterambere ry’Igihugu.

Ati: “Uturere dusuzumwa nk’izindi nzego za Leta, kandi utabonye nibura amanota 60% mu mihigo ntaba ashobora kuguma ku buyobozi.”

Mu nama iheruka Perezida Paul Kagame yagiranye n’abayobozi b’inzego zitandukanye , yabagiriye inama ko mbere yo kongera kwiyamamaza, bagomba kwisuzuma ku mikorere yabo. Ibyavuye mu mihigo biheruka byerekana ko impuzandengo y’amanota Uturere twagize ku rwego rw’igihugu ari 69%.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa aherutse kubwira Abadepite ko amatora y’abayobozi b’Uturere 27 n’ababungirije ashobora kuba nyuma y’uko manda zabo zirangiye mu Ukwakira 2026. 

Gusa yavuze ko bagitegereje ko Guverinoma yemeza ingengabihe n’indi myanzuro ijyanye n’ivugururwa ry’itegeko rigenga amatora, rishobora no guhindura uburyo abayobozi b’inzego z’ibanze batorwamo.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA