Abategura amarushanwa ngarukamwaka ya Sinema muri Uganda batangaje urutonde rw’abazahatana mu iserukiramuco rya Sinema rya Uganda 2024.
Ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, aho bahisemo abazahatana mu byiciro 25, mu gihe abari batanze ibisabwa bagera kuri307, hakaba hatsinze 50 bakomeza irushanwa.
Abategura iryo serukiramuco bavuga ko muri uyu mwaka hari impinduka mu byagendeweho mu guhitamo filime zikomeza mu irushanwa, kuko hashingiwe cyane ku ndimi kavukire zo muri icyo gihugu, kurusha kwibanda ku zanditse mu n’izikinwe mu Cyongereza.
Filime eshatu ziza imbere mu zizahatana mu cyiciro cya filime nziza z’umwaka, harimo “ Christimas together” y’uwitwa Eleanor Nabwiso, “Makula” ya Nisha Kalema (ivuga ku icuruzwa ry’abantu), hamwe na “Omukululo” ya Ibrahim Hammis Mayanja (yerekana ingaruka z’ukuri guhishe) aba bose bakaba basanzwe ari inshuti kandi ari abahanga mu byo bakora byose .
“Makula” iza ku isonga hamwe n’abakandida 12, harimo Umukinnyi mwiza wa Kalema. Abandi bahatanira ibihembo harimo “Soccer Heart” ya Kevin Jones Nabukenya na “Lions of Buganda” n’izindi.
Biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ibihembo ku batsinze uyu mwaka, bizaba tariki 7 Kamena 2024, hakazahembwa ibyiciro 25, aho ibirori bizabera ntiharatangazwa.