Abategura imurikagurisha ry’ibikoresho bitandukanye byo muri Misiri no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati rizwi nka ‘Egypt & Middle East Expo’, batangaje ko rizaba rifite umwihariko wo gutombola itike ibajyana mu Misiri.
Imurikagurisha rizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali tariki 05-22 Nyakanga 2024, rikazajya ritangira Saa Yine za mugitondo rikarangira Saa Tatu z’umugoroba.
Muri iri murikagurisha hashyizweho uburyo bwo gutombola itike yo gutemberera mu gihugu cya Misiri bitewe n’itike umukiriya azajya aba yaguze kugira ngo yinjire muri Expo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatatu tariki 26 Kamena 2024, Haguma Natasha, Umuhuzabikorwa wa Egypt & Middle East Expo, yasobanuye umwihariko uri muri iri murikagurisha.
Yagize ati: “Icya mbere ni uko Expo izabera Camp Kigali Ni ubwa mbere igiye kuhabera kandi ni ahantu heza, uwo ni umwihariko wa mbere.
Uwa Kabiri nuko dufitemo tombola. Dufite umufatanyabikorwa Egyptair ikazadufasha kuduha amatike y’indege azakorwa mu gutombora.”
Hazaba hari amatike y’indege y’abantu bane azatomborwa mu byiciro.
Avuga hari itike izatomborwa tariki 12 na 19 Nyakanga 2024. Uwinjiye azajya aba yaguze itike ya 500 FRW ariko ngo hazaba hari n’itike ya 1000 FRW.
Ati: “Uzagura iyo tike ya 1000 FRW ni we uzaba ushaka amahirwe yo gutombola. Azajya yiyandika, amazina ye na telefoni yashakirwaho abishyire mu gasanduka tuzaba twateguye ku itariki 12, isosiyete y’Ubwikorezi bwo mu kirere, Egyptair, idufashe kubaha amatike yabo.”
Smart Egypt izafasha abazaba batomboye kubashakira aho gutemberera n’aho kuba, uwo ni umwihariko wo muri iri murikagurisha.
Niyonzima Fred, Umukozi ushinzwe guteza imbere ubucuruzi muri Egyptair ishami ry’u Rwanda, yavuze ko mu gihe iyi expo izaba iba, abayijyamo bagakenera gukoresha Egyptair mu ngendo zabo bazajya bagabanyirizwa ibiciro.
Iyi sosiyete ijya mu byerekezo 80 hirya no hino ku Isi.
Abategura imurikagurisha bambwiye Imvaho Nshya ko Leta y’u Rwanda yungukira muri iri murikagurisha kuko ngo ryinjiriza igihugu amadevize kandi rigatanga imirimo k’urubyiruko rusaga 200.