Abderrahim Talib yahize kugaragaza APR FC nyayo muri CECAFA kagame Cup
Siporo

Abderrahim Talib yahize kugaragaza APR FC nyayo muri CECAFA kagame Cup

SHEMA IVAN

August 29, 2025

Umutoza wa APR FC, Abderrahi Talib yavuze ko bazakora ibishoboka byose bakitwara neza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup izabera i Dar es Salaam kuva tariki 2-15 Nzeri 2025.

Yabigarutseho nyuma yo kumenya ko Ikipe y’ingabo z’Igihugu yisanze mu itsinda B hamwe na NEC FC yo muri Uganda, Bumamuru FC yo mu Burundi na Mlandege yo muri Zanzibar.

Yagize ati: “Ni imikino itoroshye, nta kipe n’imwe yoroshye. Buri wese azaba akina ku bw’Igihugu cye, ku bw’ikipe ye, no ku bw’umwambaro w’ikipe ye, natwe ni uko. Twatakaje abakinnyi bagiye mu ikipe y’Igihugu, si ibintu byoroshye. Ariko mfite icyizere ku bandi basigaye ko bazadufasha kuzana intsinzi.

Abderrahim yagaragaje ko hakozwe amakosa mu mikino ya gishuti iheruka gukina by’umwihariko mu irushanwa ry’Inkera y’Abahizi, ariko ibyabaye bizakosorwa mu marushanwa ataha.

Ati: “Ndisegura ku bafana ba APR FC, kuko tutateguye imikino ya gishuti nkuko babyifuzaga. Abakinnyi barimo bagerageza uburyo bushya bwo gukina. Mbere bakinaga bugarira, ariko twe twashyize imbaraga mu gukina twotsa igitutu abo duhanganye tubasatarira ku rwego rwo hejuru.”

Biteganyijwe ko APR FC izahaguruka mu Rwanda yerekeje  i Dar es Salaam ku wa Gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025.

Umwaka ushize wa 2024, iyi kipe y’ingabo yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Red Arrows FC yo muri Zambia penaliti 10-9 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120 y’umukino.

APR FC iheruka kwegukana CECAFA Kagame Cup mu 2010 itsinze St. George yo muri Ethiopia ibitego 2-0.

APR FC yisanze mu itsinda B muri CECAFA Kagame Cup

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA