Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bibukije ko gukuramo inda ku bushake ari icyaha 
Ubutabera

Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bibukije ko gukuramo inda ku bushake ari icyaha 

KAMALIZA AGNES

December 22, 2024

Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bongeye kugaragaza ko badashyigikiye itegeko ryemerera abantu   gukuramo inda kandi ko ubusambanyi no kunywa imiti ibuza gusama bunyuranyije n’inyigisho zayo, bityo nta vuriro ryayo na rimwe ryemerewe gutanga iyo serivisi.

Mu itangazo ry’Abepisikopi Gatolika bose mu Rwanda bahagarariwe na Ariyepiskopi Antoine Karidinali Kambanda bashyize hanze kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024,  bagaragaje ko itegeko ry’Imana ribuza kwica kandi bihabanye n’agaciro umuntu yaremanywe n’ubutagatifu Imana yamuremanye.

Bavuze ko itegeko ribuza umuntu kwica rireba buri wese aho ava akagera bityo  abakirisitu n’abandi bafite umutima mwiza bikwiye kwirinda gukuramo inda ku bushake kuko ari ukwica ubuzima bw’inzirakarengane.

Ryagize riti: “Ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika mu byerekeranye n’ubuzima ni ukubwitaho no kuburengera ku mu ntangiriro kugeza ku iherezo ryabwo. Kubera iyo mpamvu rero ibigo nderabuzima n’ibitaro bya Kiliziya Gatolika ntibyemerewe gutanga serivisi zo gukuramo inda”.

Bagaragaje ko imiti ibuza gusama inyuranyije n’inyigisho za Kiliziya Gatolika by’umwihariko kuyiha abakiri bato ko ari inzira ibaganisha mu  busambanyi.

Banasabye abantu kwirinda icyaha cy’ubusambanyi by’umwihariko abasambanya abakiri bato n’abanyantege nke bakamaganirwa kure ahubwo buri wese akagendera mu nzira Imana ishaka.

Iri tangazo rya Kiliziya Gatolika rije nyuma y’iminsi mike hasohotse Iteka rya Minisitiri n° 002/MoH/2024  ryo ku wa 29/11/2024 rihindura iteka rya Minisitiri n° 002/MoH/2019 ryo ku wa  08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda.

Kuri ubu ikigo cy’ubuvuzi cyemerewe gutanga serivisi yo gukuriramo umuntu inda ariko bikorewe  ku  kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga cyemerewe na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano gukora nk’ibitaro, Ikigo Nderabuzima cyangwa nka polikilinike. 

Ariko nanone Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano ishobora kwemerera kilinike yujuje ibisabwa gutanga serivisi yo gukuramo inda, nyuma yo gusuzuma ko yujuje  ibisabwa.

Si ubwa mbere Kiliziya Gatolika yakwamagana itegeko rirebana no gukuramo inda kuko no mu 2021 yasabye ko hakorwa ubuvugizi ku birebana n’iri tegeko.

Mu 2018 na bwo iyi ngingo ntiyayishyigikiye ahubwo  yagaragaje ko gukuramo inda ku bushake ari icyaha gikomeye kandi ko biteye agahinda kuba itegeko ryemera ko bikorwa na muganga ari we wagakwiye kurengera ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.

TANGA IGITECYEREZO

  • Bapro
    December 22, 2024 at 7:54 am Musubize

    Kiriziya niyo iri mu murongo ukwiye , reta ikwiye gushyira imbaraga mu kurengera ikiremwa muntu

  • Nshimyimaana Daniel
    December 22, 2024 at 11:26 am Musubize

    Ibyo ntibyikirizwa nukutuyamba pee mukigiaha abantu
    Bagahuguka kwi Jambo ry Imana tuu

  • Ntakirutimana
    August 7, 2025 at 12:24 pm Musubize

    Andika Igitekerezo hano murakoze kubwiryo tegeko muhaye uburenganzira abagabo na basore kuko basambanaga agategeka abakobwa kuyikuramo nibwo icyaha kigumya kwiyojAndika Igitekerezo hano murakoze kubwiryo tegeko muhaye uburenganzira abagabo na basore kuko basambanaga agategeka abakobwa kuyikuramo nibwo icyaha kigumya kwiyojyera

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA