Abiga mu ishami nderabarezi barizeza kuzatanga umusaruro mu mashuri y’incuke
Uburezi

Abiga mu ishami nderabarezi barizeza kuzatanga umusaruro mu mashuri y’incuke

KAYITARE JEAN PAUL

November 18, 2024

Abanyeshuri biga mu ishami nderabarezi muri TTC nyamata iri mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba bambwiye abagize Ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga ifite imishinga yita ku burezi bw’ibanze (GCFL), ko biteguye gutanga umusaruro aho bazigisha mu mashuri y’incuke.

Ihuriro rigizwe n’imiryango itandukanye irimo UNESCO, UNICEF, USAID mu mushinga ‘Tonoze Gusoma’, Banki y’Isi n’iyindi.

Basuye TTC Nyamata mu mpera z’icyumweru gishize kugira ngo barebe uko abarimu barimo kwiga muri TTC Nyamata bazajya kwigisha mu mashuri abanza uko barimo kubikora.

Ntakirutimana Obed wiga indimi n’uburezi mu mwaka wa Gatanu mu ishami nderabarezi muri TTC Nyamata, avuga ko ibyo yiga abikunda, cyane ko izi nzozi yatangiye kuzigira akiri muto.

Inzozi zo kuzaba mwarimu azikomora ku kuba abona umwarimu ari umuntu wiyubashye, ukora cyane kandi akaba yakugira inama yafasha buri wese kugera kuri byinshi.

Yagize ati: “Mba numva mfite intego yo kuba mwarimu igihe nzaba ndangije ahangaha nkaba nafasha urubyiruko rw’u Rwanda muri rusange cyangwa barumuna banjye bazaba bari mu mashuri y’incuke kandi mfite icyizere ko bizagenda neza.”

Mugabekazi Adeline, na we wiga muri TTC Nyamata akaba n’umuyobozi w’abanyeshuri, avuga ko kwigisha by’umwihariko mu mashuri y’incuke yumva ari umwuga akunze.

Kuri we ngo kugira ngo umwana agire ubumenyi buhagije kugera muri Kaminuza, nuko ahera mu mashuri y’incuke kuko yigishwa uko yitwara, imyitwarire kugira ngo imitekerereze ye yaguke.

Yitegura kuzaba umwarimu mu mashuri y’incuke akaba yishimira ko bafite abarimu bafite ubumenyi buhagije ku bijyanye no kwigisha abarimu, ikindi bakishimira ko TTC Nyamata ifite abarimu bavuye muri Zimbabwe kandi bafatanya n’abanyarwanda.

Ndungutse Nisingizwe Brigitte yigira kuzaba umwarimu mu mashuri y’incuke akaba yiteze kuzigisha abana kugira ngo bashobore kwaguka mu rurimi rw’ikinyarwanda no kwaguka byihuse mu bwongo, ibyo ngo bikazatuma batanga umusaruro ku gihugu cyabo.

Ahamya ko kwigisha abana b’incuke ari ibintu byoroshye.

Ati: “Biroroshye kuko kugira ngo wigishe abana batoya bisaba kwisanisha nabo kandi nyine ugashyiramo uturirimbo twinshi, kubaha utuntu tw’ishimwe nko gukoma mu mashyi icyarimwe, uturabo kugira ngo batarambirwa bakomeze bibuka ibyo bize kandi baryoherwe n’isomo.”

Kugira ngo azashobore kuba umwarimu mwiza mu mashuri y’incuke, bigishwa kuba inshuti n’abana kugira ngo nibababwira babumve.

Ati: “Kuko iyo uri inshuti nabo urabakebura bakakumva, ukababuza gusakuza bakakumvira cyangwa wend abafite umwanda ukbabwira uti nimugera iwanyu mubabwire ko mwarimu yababwiye ngo babafurire imyanda, ubwo rero byose bisaba kuba inshuti n’abana.”

Dr. Mbarushimana Nelson, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi bw’Ibanze (REB), avuga ko avuga ko mu burezi hari inkingi bafite, imwe muri yo ni ukuzamura uburyo abarimu bigisha.

Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Imyigishirize mu mashuri yacu kugira ngo abarimu bige neza hari aho bava. Hamwe mu ho bava, ni muri aya mashuri nderabarezi.

Aba banyeshuri barangiza mu mashuri nderabarezi baragenda bakajya kwigisha mu mashuri abanza, aha niho ruzingiye aho twifuza ko umwana nibura arangiza umwaka wa Gatatu w’amashuri abanza azi gusoma, kubara no kwandika.”

Akomeza agira ati: “Biragaraga ko mu Rwanda turimo gushyira imbaraga muri aya mashuri nderabarezi cyane yuko Leta y’u Rwanda kugira ngo iyo ntego igerweho ariko umunyeshuri wese uza kwiga muri TTC aroroherezwa.

Leta y’u Rwanda imutangira 50% y’amafaranga y’ishuri n’umubyeyi agatanga 50%.”

REB itangaza ko ibi ari uburyo Leta yashyizeho kugira ngo haboneke abaza kwiga mu mashuri nderabarezi kugira ngo nibarangiza bazage kwigisha mu mashuri abanza.

Luis Benveniste, Umuyobozi w’Ibikorwa by’Uburezi muri Banki y’Isi iri muri mu miryango igize GCFL, yavuze ko abagize ihuriro bifuza ko abana bose atari mu Rwanda gusa no muri Afurika, bagira ubumenyi bwiza.

Yashimye uburyo u Rwanda ruri kwita ku ireme ry’uburezi bw’ibanze kandi ko bishimiye gufatanya na rwo mu gukomeza urwo rugendo.

Yagize ati: “Uyu munsi twaje ngo tuganire n’abayobozi mu nzego za Leta, abarezi, abanyeshuri n’abahugura abarimu kugira ngo turebe icyo u Rwanda ruri gukora ngo abana b’abahungu n’abakobwa bige ubumenyi bw’ibanze bubafasha gutegura ejo hazaza heza”.

Yakomeje ati “Hano muri TTC Nyamata twishimiye kubona uburyo abiga uburezi bategurwa kuzavamo abagena uburezi bw’ahazaza.

Uburezi bw’ibanze ni ingenzi cyane mu cyerecyezo cy’u Rwanda cyo guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu.”

Impuguke mpuzamahanga mu rwego rw’uburezi bagaragaza ko uburezi bw’u Rwanda buri kuzamuka neza nyuma yuko hafashwe icyemezo cyo gushyira imbaraga mu mashuri nderabarezi yo mu Rwanda.

Luis Benveniste, Umuyobozi w’Ibikorwa by’Uburezi muri Banki y’Isi iri muri mu miryango igize GCFL
Dr. Mbarushimana Nelson, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi bw’Ibanze (REB)
Abanyeshuri ba TTC Nyamata bitegura kuzaba abarezi mu mashuri y’incuke
Ndungutse Nisingizwe Brigitte yigira kuzaba umwarimu mu mashuri y’incuke
Mugabekazi Adeline, umunyeshuri muri TTC Nyamata

Amafoto: Tuyisenge Olivier

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA