Abigobotoye FDLR bahamya ko bahembwaga na Zahabu za RDC
Politiki

Abigobotoye FDLR bahamya ko bahembwaga na Zahabu za RDC

NGABOYABAHIZI PROTAIS

November 30, 2025

Mu gihe amahanga akomeza kuyobywa n’ibinyoma bya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ko u Rwanda rusahura amabuye muri icyo gihugu, abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bagaragaza ko ahubwo ari yo akoreshwa mu bikorwa by’umwijima bya Leta ndetse n’iby’imitwe yitwaje intwaro.

Bamwe mu bahoze mu basirikare bakuru b’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR baheruka gushyira intwaro hasi, bagaragaje uburyo Guverinoma ya RDC iba iyobya uburari kuko amabuye y’agaciro ari yo yifashishwaga ahanini mu gukusanya imishahara n’ibikoresho bifashishaga mu mashyamba ya Congo.

Bagaragaje kandi ko RDC ikomeje guhishira, guha ubuhungiro, ubufasha n’ubufatanye abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Lt. Col Mpakaniye Emelien w’imyaka 51, wahunze u Rwanda ari ku ipeti rya Sergeant mu mwaka wa 1994, yahishuye imikorere ihamye kandi ishyigikiwe na Guverinoma ya RDC y’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Yagaragaje uburyo babona ubufasha bwa Leta ndetse bakaba basa n’abeguriwe kubyaza umusaruro ibiri ku butaka n’amabuye y’agaciro ari munsi y’ubutaka kugira ngo ibikorwa byabo birusheho gukomera.

Lt. Col. Mpakaniye avuga ko yari mu itsinda ryihariye ryari rishinzwe gushakisha amabuye y’agaciro mu duce twegereye Goma na Bukavu.

Avuga ko amafaranga yavaga mu bucuruzi bw’ayo mabuye cyane cyane Coltan, Zahabu n’amakristali (crystals) ari yo FDLR yakuragamo ibikoresho bya gisirikare n’imishahara y’abayobozi bakuru.

Yagize ati: “Nari nshinzwe gushaka amabuye y’agaciro no kureba amasoko yabyo. Twakoraga mu bice bitandukanye bya Congo, dufatanyije n’Abanyekongo batwerekaga aho ibirombe biherereye. Iyo twamenyaga aho biri, habaga hateguwe ibitero kugira ngo ababikoragamo bavemo; maze FDLR ihigarurire. Amabuye yavagamo amafaranga menshi yatumaga tugura imbunda nshya n’amasasu.”

Yongeraho ko ubwo bufatanye bwabaga busa n’ubwemewe n’ubutegetsi bwa Congo, kuko byose byakorwaga inzego zose z’ubuyobozi zibizi.

Yagize ati: “Ntabwo twabikoraga twihishe. Hari abasirikare ba Congo bari batuzi neza, baduha uburenganzira bwo kwinjira no gusohoka mu duce tw’ibirombe.”

Lt Col Mpakaniye akomeza agira ati: “Umubano wa Congo na FDLR urasobanutse. Congo yaduhaga aho kuba, imbunda, amakarita yo gutambuka, ndetse rimwe na rimwe tukajyana n’abasirikare bayo mu bikorwa byo gufata ibirombe cyangwa gukumira izindi nyeshyamba zahavanaga inyungu.Twari twibeshye, twiciwe mu mashyamba twibwira ko tuzagaruka mu Rwanda rutarimo Abatutsi.”

Soldat Mbare Amos w’imyaka 31 wamaze imyaka 15 muri FDLR,  na we yemeza ko FDLR yafashwaga ihabwa intwaro no gukodeshwa ubutaka bw’imbere muri Congo.

Yagize ati: “Hari ibice byinshi FDLR yahawe na Leta ya Congo nk’indiri. Twakodeshaga ubwo butaka abaturage b’Abanyekongo, tukabaka n’imisoro ku mafaranga make babonaga. Imisoro yakurwagamo amafaranga y’intwaro n’ay’abayobozi bohereza abana babo kwiga mu mashuri yo hanze.”

Akomeza ashimangira ko hari ababayeho mu buzima bw’iraha i Goma na Bukavu, kuko amafaranga yose akurwa mu misoro y’abaturage ba Congo ndetse n’amabuye y’agaciro abayobozi ba FDLR ari bo bayishimagamo.”

Yagize ati: “Hari abo nzi bubatse inzu nini mu Mijyi ya Goma na Bukavu. Twari twarataye umurongo, twibwira ko turi kurwanira impinduka, ariko koko twari turimo kubona inyungu z’abayobozi bo hejuru, gusa ikibabaje ni uko bamwe babisizeyo abandi bakagwa ku rugamba rudafite igisobanuro, nyamara iyo babikorera mu Rwanda baba bameze neza izo nzu bazibyaza umusaruro.”

Aba batangabuhamya icyo bahurizaho ni kuba ubufatanye bwa FDLR na RDC butari bukiri ubwiru ariko ngo ntawashoboraga kubuvuguruza.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakomoje kuri ubu bufatanye, agaragaza ko n’amahanga abufitemo inyungu adatinyuka kubuvugaho ku mugaragaro cyane ko amabuye y’agaciro acukurwa na FDLR yoherezwa mu bihugu bitandukanye birimo n’iby’i Burayi.

Lt. Col Mpakaniye Emilien avuga ko yaje mu Rwanda asa n’uwiyahura, ariko ari cyo cyemezo cyiza yafashe mu buzima bwe
Soldat Mbare Amos avuga ko abayobozi ba FDLR bafite inzu z’ibitabashwa muri Goma na Bukavu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA