Abize ayisumbuye 14 mu igororero rya Nyagatare batangiye ibizamini bya Leta
Uburezi

Abize ayisumbuye 14 mu igororero rya Nyagatare batangiye ibizamini bya Leta

ZIGAMA THEONESTE

July 9, 2025

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), rwatangaje ko abanyeshuri 14 bo mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barimo umukobwa umwe, kimwe n’abandi banyeshuri mu mashuri yisumbuye mu Gihugu hose, na bo bitabiriye ibizamini bya Leta.

Muri abo banyeshuri uko ari 14, abagera ku 10 barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’Level) na ho bane barangije icyiciro gisoza amashuri yisumbuye (A’Level).

Ubuyobozi bwa RCS buvuga ko umwe waje gukora ibizamini nyuma yo kurekurwa amaze kwiyandikisha mu gihe yari ari kuhagororerwa, ubu akaba yari ari gukomereza amasomo ye hanze y’Igororero ku kindi kigo cy’amashuri.

Ku rundi ruhande, mu banyeshuri 10 bo mu cyiciro rusange bari gukora ibizamini, umunani muri bo baracyari mu Igororero, mu gihe babiri barangije ibihano bari barakatiwe n’inkiko bakarekuwa, na bo bakaba bacumbikiwe hafi y’Igororero kugira ngo babashe gukora ibizamini bya Leta nta nkomyi.

Ibi bikorwa bigaragaza umuhate RCS ifite mu gukomeza kunoza gahunda z’igorora zituma uwari umugororwa abasha kwisanga mu buzima busanzwe nyuma yo kurangiza igihano.

Ni gahunda iba igamije kumufasha kugira ejo hazaza heza, yitwara neza kandi yifitiye icyizere, binyuze mu burezi n’uburere buboneye ahabwa mu gihe cy’igorora.

Ni ibizamini batangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025, nk’uko n’ahandi mu gihugu hose byatangiye.

Ni mu gihe kandi ubwo hatangizwaga ibizamini bisoza amashuri abanza, muri iri gororero rya Nyagatare abahungu 16 ndetse n’umukobwa umwe na bo batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza.

Bose uko ari 17 bakoranye n’abandi bana ku Rwunge rw’amashuri rwa Nyagatare (GS Nyagatare).

Ishuri ry’Igororero ry’abana rya Nyagatare ryigisha rigendeye ku nteganyanyigisho isanzwe ya Leta.

RCS ivuga ko ibyo bituma umwana uje kugororwa akomeza amasomo ye kandi nk’uko buri mwaka bigaragara batsinda ku rwego rushimishije.

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora muri gahunda yarwo yo kugorora rwashyize imbere uburezi aho abagororwa bose mu byiciro barimo bigishwa kandi ku buntu.

Ni muri gahunda yo gufasha umugororwa kuzasubira mu muryango afite icyo azimarira kandi bikanamurinda kongera kwijandika mu byaha.

Muri rusange mu gihugu hose abanyeshuri basaga 255 000 barimo 149 134, bisoje icyiciro Rusange na 106 364 basoje icya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ni bo batangiye ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/2025.

Ibi bizamini biri gukorerwa mu mashuri 1 595 hirya no hino mu Gihugu.

Aba basore bane ni bo bakoze ibizamini bisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye
Aba ni bo bakoze ibizamini bya O’Level

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA