Abize guteka kinyamwuga barasabwa guteka ibihesha ishema u Rwanda
Uburezi

Abize guteka kinyamwuga barasabwa guteka ibihesha ishema u Rwanda

ZIGAMA THEONESTE

November 25, 2024

Inzobere mu bubanyi n’amahanga, wanabaye umujyanama wa Perezida wa Repubulika akanahagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye, Ambasaderi Prof Nsengimana Joseph, yasabye abize umwuga wo guteka kujya banoza ibyo bakora ariko bakazirikana guteka ibihesha ishema u Rwanda mu gihe hari abanyamahanga bagaburiye.

Mu mpanuro yahaye abarangije kwiga ubutetsi kinyamwuga (Calnary Arts) no kumurika imideli (Fashion Design) mu ishuri rya Esther’s Aid barangije amasomo mu mpera z’iki cyumweru.

Prof Nsengimana yavuze ko u Rwanda rwahisemo gufungurira amarembo Isi, aho hashyizweho gahunda zitandukanye nka Visit Rwanda n’izindi zituma abanyamahanga barusura ku bwinshi.

Ati: “U Rwanda rwahisemo gufungurira imipaka amahanga, ndetse rurenga n’Afurika rubana n’ibihugu bitandukanye by’Isi, kandi byaragaraye ko rugendwa.”

Yangoyeho ati: “Ibyo rero kugira ngo bigirire akamaro igihugu, ni ngombwa ko, iyo bakoze ako kazi neza, abo Banyamahanga bakiriye bakabagaburira ibiryo, bikabaryohera bagenda bavuga ngo mu Rwanda bakira neza, kandi bagateka neza.”

Mushimiyimana Nula wize guteka kinyamwuga no gutanga serivisi zitangirwa muri Hoteli avuga ko we na bagenzi be bafite ubuhanga kandi bakaba mbere yo kwiga iyi myuga baritinyaga, ariko ubu biteguye gukora ibihesha ishema u Rwanda.

Yagize ati: “Dufite ubushobozi bwo guhanga ibishya ndetse twiteguye kwereka abanyamahanga ko natwe dushoboye kandi tuzahesha ishema u Rwanda”.

Umuyobozi wa Esther’s Aid, Clare Effiong avuga ko mu gutegura abanyeshuri guteka kinyamwuga baba bizeye ko bazabona akazi akandi bigafasha kugera ku isoko ry’umurimo ababyize.

Ati: “Duterwa ishema n’abo twigisha, ubu navuga ko abenshi barangiza baranamaze kubona akazi, ahantu hatandukanye yaba muri za Ambasade n’ahandi. Ibyo dukora ni ukugira ngo dushyire ku isoko abanyamwuga, tukabikora twizeye ko abakozi bakenewe baboneka kandi bahagije.”

Uwo muyobozi ahamya ko kwigisha abo banyeshuri amasomo ngiro y’igihe gito ari muri gahunda yo gufasha Leta guhanga n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko agahamya ko iyo myuga biga izabagirira akamaro ikakagirira n’u Rwanda muri rusange.

Mudahogora Germaine, umukozi ushinzwe gahunda yo kwigisha by’igihe gito no kwigishiriza abantu ku murimo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe imyuga n’ubumenyi ngiro (RTB), avuga amasomo y’Ubutetsi n’ubudozi bugezweho ari gahunda ikomeje gutezwa imbere.

Yagize ati: “Amasomo ajyanye n’ubutetsi ndetse n’ubudozi bugezweho, mu gihugu arimo gutezwa imbere himakazwa gahunda yo guteza imbere ibyakorewe mu gihugu, aradufasha kuzamura inganda zikora ibikorerwa hano, iwacu kandi bikanaha urubyiruko akazi.”

Yongeyeho ko ibijyanye n’ubutetsi bwizwe kinyamwuga buteza imbere urwego rw’ubukerarugendo ari na yo mpamvu hakomeje gushyirwa imbaraga mu kubakira ubushobozi ayo mashuri ngo abayarangizamo babe bafite ubumenyi buhambaye kandi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’ubumenyi ngiro (RTB) rutangaza ko u Rwanda rufite intego ko buri mwaka nibura abanyeshuri bajya mu mashuri yisumbuye nibura 60% yabo bagomba kwiga imyuga na tekiniki.

Ni mu gihe abiga imyuga y’igihe gito harimo n’abarangije amashuri yisumbuye n’amakuru bemerewe kuyiga, ikaba ari imyuga itunze benshi aho hifuzwa ko buri rubyiruko rwabona akazi kandi rukagakora kinyamwuga.

Prof Nsengimana Joseph yasabye abize guteka kinyamwuga guteka ibihesha ishema u Rwanda
Mudahogora Germaine umukozi wa RTB yavuze ko Leta ikomeje guteza imbere imyuga ifasha urubyiruko kubona akazi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA