Ubwubatsi bugezweho bugomba kujyana n’ikoranabuhanga
Uburezi

Ubwubatsi bugezweho bugomba kujyana n’ikoranabuhanga

Imvaho Nshya

March 30, 2026

Bamwe mu banyeshuri barangije amasomo ajyanye n’ubwubatsi bugezweho bavuga ko muri iki gihe kubaka inzu n’ibindi bikorwa remezo bigomba kujyana n’ikoranabuhanga, kugira ngo birusheho gukomera no kuramba bijyanye n’igihe.

Aba banyeshuri bagaragaza ko mu bihe byashize, benshi mu bakoraga umwuga w’ubwubatsi bawukoraga nta bumenyi bwihariye bawufiteho, ariko bakemeza ko ubu ubumenyi bugezweho bafite buzabafasha gutanga umusanzu mu kubaka ibikorwa remezo biramba kandi byujuje ubuziranenge.

Abaganiriye na Imvaho Nshya, baherutse kurangiza amasomo y’ubwubatsi mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi Ngiro rya St Joseph Integrated Technical College riherereye i Nyamirambo, bavuga ko bafite ubumenyi buhagije bwo gutangira akazi no guteza imbere urwego rw’ubwubatsi.

Bumwe Joel, umwe muri abo banyeshuri, yagize ati: “Mu bijyanye n’ikoranabuhanga twize, dukoresha porogaramu zifasha gushushanya inyubako no gutegura imishinga. Ibi bituma akazi kihuta kandi tugakora dufite icyerekezo gisobanutse cy’ibyo tugomba gukora.”

Yakomeje asobanura ko bahuza ubumenyi bwa siyansi n’ubw’abafundi basanzwe, ati: “Dufata ubumenyi busanzwe bw’abafundi n’abayede tukabuhuza n’ubumenyi bwa siyansi, bigatuma ibyo twubaka birushaho gukomera no kwizerwa.”

Yanagaragaje ko ikoranabuhanga rifite uruhare rukomeye mu bwubatsi bugezweho, ati: “Ubu twize uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu myigire yacu ku buryo inyubako dukora ziba zizewe ku rwego rwo hejuru.” Aba banyeshuri banashishikariza urubyiruko kwitabira imyuga n’ubumenyi ngiro, cyane cyane mu bwubatsi, kuko ishobora kubafasha kwihangira imirimo no guteza imbere igihugu.

Umugore witwa Nahimana Belancille na we wize ubwubatsi bugezweho yagize ati: “Iyo turimo kwiga, baduha ubumenyi ngiro, ibijyanye no guponda sima, umucanga no kugereka itafari. Mu ishuri badusobanurira itafari icyo ari cyo, ese rikorwa mu biki? ibigero birigize. Ni ukuvuga ngo tuba dutandukanye n’uwubaka atazi ibirigize. Burya ikintu ukora warakize ugikora neza cyane kuko twebwe dukoresha ikoranabuhanga.”

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya St Joseph Intergrated Technical College Frere Kamali Aristide yashimangiye ko ubumenyi batanga bwizewe ku isoko ry’umurimo ndetse asaba ababyeyi n’urubyiruko gukunda ibyo bakora, ashimangira ko ubu bumenyi bw’abize umwuga bufite agaciro bityo buri wese akwiye kubushyigikira.

Yagize ati: “Twatangiye kwigisha icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) mu bijyanye n’ubwubatsi n’ikoranabuhanga, abo twigisha twizera ko ba bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo. Abubatsi ni abantu bakenewe ahantu henshi bubaka, amateme, bubaka imihanda kandi ikindi buriya mu ngengo y’imari ubona ko bugenerwa amafaranga menshi.”

Yavuze ko kubaka bitavuze inzu gusa ahubwo n’umubaji, no gusudura bijyana na bwo bityo agasaba abari mu rwego rw’uburezi kimwe n’ababyeyi gushyigikira urubyiruko rwiga imyuga. Yagize ati: “Kubaka bisaba inyigo y’inzu iyo ikoze nabi n’ibyo wubaka ntibishoboka bityo rero bisaba abahanga babyize, ubwo rero ni abo gushyigikirwa.”

Umukozi mu ishami rishinzwe ireme ry’uburezi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Bucyeye Mireille, yashimangiye ko guteza imbere amashuri ya tekiniki n’ubumenyi-ngiro biri mu ntego za Leta yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ati: “Uburezi nk’ubu bufite uruhare rukomeye mu kugera ku cyerekezo 2050. Guverinoma y’u Rwanda iha agaciro gakomeye imyuga ya tekiniki n’ubumenyi-ngiro, kuko ari yo soko y’ubukungu bushingiye ku bumenyi.” Yongeyeho ko igihugu gifite gahunda yo kongera umubare w’abanyamwuga bafite ubumenyi buhanitse mu bwubatsi n’ikoranabuhanga.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) wiyongereyeho hejuru ya 15%, ubu ukaba ugeze hafi kuri 40% by’abanyeshuri bose biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Ibi bigaragaza ko Abanyarwanda batangiye kurushaho gusobanukirwa akamaro k’ubumenyi ngiro, ndetse ko ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu.

Urubyiruko rwize imyuga n’ubumenyi ngiro rwitezweho guteza imbere igihugu
Nahimana Bellancille yaminuje iby’ubwubatsi bugezweho muri St Joseph Intergrated Technical College
Fere Kamili Aristide Umuyobozi w’ishuri rya St Joseph Intergrated Techical College

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA