Abo muri Kabale University biyemeje guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi 
Imibereho

Abo muri Kabale University biyemeje guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi 

WILSON TWAGIRA

September 20, 2026

Ubuyobozi, abanyeshuri n’abize muri Kabale University muri Uganda biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi babitangaje ku wa 19 Nzeri 2026, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali no gusobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo abanyeshuri n’abayobozi bagera ku 120 biga muri Kabale University, bari kumwe n’abayobozi b’iyi Kaminuza, bakoze icyo gikorwa  mu rwego rwo gusobanurwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gusobanukirwa ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nyuma yo gusura ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo abasaga 250 000, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ushinzwe ishami ryo gukumira no kurwanya Jenoside n’ihakana ryayo, Karambizi Olivier, yabasobanuriye uko Jenoside yakorewe Abatutsi yeguwe, ibimenyetso byayibanjirije ndetse n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Yababwiye ko mu gihe cy’amezi atatu gusa, Abatutsi basaga miliyoni imwe bishwe bazira uko bavutse.

Ati: “Mbere ya 1994 Abanyarwanda bari babanye neza mu mahoro ndetse basangiye umuco, imyemerere n’ibindi. Gusa nyuma y’umwaduko w’abakoloni byatangiye guhinduka, hatangira kugaragara ibikorwa by’ivangura rishingiye ku turere n’amoko n’ibindi bibazo bijyanye n’urwikekwe no kwishishanya.”

Yakomeje avuga ko urwo rwikekwe rwagize uruhare mu gutuma ubwicanyi bukorerwa abantu bari basanzwe babanye bushoboka kandi bugashyirwa mu bikorwa.

Ati: “Hari bamwe bitwaga abayobozi batije umurindi ibyo bikorwa, ndetse n’ibitangazamakuru nka Kangura na RTLM, binyuze mu kubiba imvugo z’urwango mu baturage.”

Karambizi yasabye abanyeshuri bafite ubumenyi gukoresha ubushobozi bwabo mu kurwanya ibikorwa bihembera urwango no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho.

Ati: “Rero nka bantu bize, uruhare rwanyu ruri mu kurwanya abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari hose ni ingenzi.”

Abanyeshuri biyemeje kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Kabale University, Byarugaba Isiah, wari uyoboye iri tsinda, yashimye Leta y’u Rwanda, by’umwihariko MINUBUMWE, ku ruhare igira mu kwibuka no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko Abagande n’Abanyarwanda atari abaturanyi gusa, ahubwo ko ari abantu bafitanye umubano wa hafi, bityo ko abanyeshuri ayoboye batazemera ko abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakingirwa ikibaba aho bari hose.

Yavuze ko bazagira uruhare mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, cyane cyane ko hari ababikora bakoresheje imbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga.

Ati: “Ibyo twiboneye n’amaso yacu bidusigiye umukoro ndetse n’amasomo, kuko icyateza ibibazo u Rwanda natwe ubwacu cyatugiraho ingaruka kandi turi abavandimwe.”

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Kabale University, Tibenderana Naris, yanenze uburyo ibihugu by’amahanga bitatabaye u Rwanda mu gihe cya Jenoside, nubwo Umuryango w’Abibumbye wari umaze kumenyeshwa ibyari birimo kuba.

Yashimiye kandi Abanyarwanda bahagurutse bakirwanaho mu rugamba rwo kubohora Igihugu, bakitanga nubwo bamwe muri bo bari bakiri bato.

Umwe mu Banyarwanda biga muri Kabale University, Ingabire Chantal, yavuze ko we na bagenzi be batazemera kurebera umuntu wese washaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko u Rwanda rwongeye kwiyubaka binyuze mu mbaraga zidasanzwe n’ubwitange bw’abemeye guhara ubuzima bwabo.

Ati: “Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo asharira, ariko ni ayacu nk’Abanyarwanda, nta ho twayahungira, ahubwo tugomba gusigasira ibyagezweho.”

Uretse igikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, iryo tsinda ry’Abanyarwanda biga muri Kabale University ryahaye ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) imiryango 150 y’abarokotse Jenoside batishoboye yo mu Karere ka Kicukiro.

Ubuyobozi bwa Kabale University bwatangaje ko kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ari igikorwa cyiza kandi kizajya kiba ngarukamwaka.

Basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abo muri Kabale University bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA