Umujyi wa Kigali ubumbatiye amateka akomeye y’u Rwanda, muri ayo mateka harimo n’udusozi tuwugize dutuma aho uri witegeye Kigali, ubona ubwiza bukurura uwo ari we wese usura u Rwanda.
Ibi ubibwirwa n’amazina y’udusozi nka Gasabo, Bumbogo, Kicukiro, umusozi wa Kigali, hakiyongeraho n’amateka ya Ngango wabaye umuyobozi wa mbere w’Umujyi wa Kigali mu 1909.
Uvuze izina ‘Kigali’ umurwa mukuru w’u Rwanda, abantu benshi bahita bumva umujyi wuje w’iterambere kuruta indi mijyi yose yo mu Rwanda, urangwa n’isuku utasanga mu yindi mijyi y’igihugu.
Iri zina ry’umurwa mukuru w’u Rwanda rikomoka ku musozi wa Kigali uzwi nka ‘Mont Kigali’ ahagana hagati y’ikinyejana cya 14 na 15 ku ngoma y’umwami Kigeli Mukobanya.
Ubwiza bw’Umujyi wa Kigali butuma ba mukerarugendo bitabira kuwusura bagasura n’ibindi bice bitandukanye by’u Rwanda, byagarutsweho na Meya w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyo muri Koreya y’Epfo, Busan FM.
Dusengiyumva kandi yagarutse k’ubukerarugendo bwa Kigali, mu gihe yari yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukerarugendo, yabereye mu Mujyi wa Busan ku butumire bwa Mugenzi we.
Abayobozi b’Imijyi itandukanye bahuriye muri iyi nama baganira ku hazaza h’ubukerarugendo bw’Imijyi.
Avuga k’Umujyi wa Kigali, Umurwa Mukuru w’u Rwanda, Dusengiyumva yagize ati: “Kigali ni Umujyi mwiza, cyane ko uri hagati y’imisozi ine; Mont Kigali, umusozi wa Bumbogo, Jali na Rebero. Iyi ni imisozi ikwereka ubwiza bw’Umujyi wa Kigali.”
Avuga ko abaturage b’Umujyi wa Busan n’uwa Kigali bagomba kugenderana, akagaragaza n’impamvu abantu benshi bakomeje gutemberera u Rwanda.
Agira ati: “Abantu benshi bazi u Rwanda kubera ‘Visit Rwanda’ binyuze mu bufatanye bw’amashampiyona y’i Burayi.”
Meya Dusengiyumva agaragaza ko amakipe afitanye amasezerano n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, harimo ikipe ya Arsenal, Bayern Munich, Paris Saint Germain, Atletico de Madrid ndetse na NBA.
Ni amasezerano afasha mu gusobanura u Rwanda no gushishikariza abanyamahanga baturutse imihanda yose kurusura, bakirebera itandukaniro ndetse n’umwihariko w’amarembo yarwo Kigali, yamamaye ku isuku, imiyoborere n’umutekano.
Ashimangira ko abatemberera mu Mujyi wa Kigali ari bo bahamya b’ubukerarugendo bukorerwa muri uyu mujyi, biturutse ku nama mpuzamahanga zihategurirwa.
Yerekanye ko u Rwanda rwakiriye mu bihe bitandukanye inama n’ibirori mpuzamahanga bikomeye nka Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare (UCI) yabaye muri Nzeri, inama nkuru ya 73 y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru (FIFA), CHOGM, ibituma u Rwanda rushyirwa ku mwanya wa Kabiri muri Afurika mu gutegura inama zo k’Urwego rwo hejuru.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Busan FM, Dusengiyumva yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana Abatutsi barenga miliyoni, ubuyobozi bwagerageje kongera kubaka Igihugu no kubanisha Abanyarwanda.
Ubu bakaba ari umwe biturutse ku miyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitekanye ku Isi, aho ruza ku mwanya wa 38 ku Isi. Ni n’Umujyi usukuye by’umwihariko ku mugabane wa Afurika.

