Abofisiye 145 bari gusoza amasomo basuye Igicumbi cy’Intwari bahabwa impanuro
umutekano

Abofisiye 145 bari gusoza amasomo basuye Igicumbi cy’Intwari bahabwa impanuro

KAMALIZA AGNES

December 5, 2025

Itsinda ry’Abofisiye 145 bari gusoza amasomo mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari (PTS) basabwe gukomeza gusigasira indangagaciro y’ubumwe kuko ari wo murage w’abasokuruza kandi ko igihe cyose Abanyarwanda bashyize hamwe ntacya banyegeganyeza.

Ni ibyagarutsweho ku wa 04 Ukuboza 2025, ubwo iryo tsinda riri gusoza amasomo agamije kubaha ubumenyi n’ubushobozi bwo kuyobora no gufata ibyemezo bikomeye, (Police Tactical Command Course) ryasuraga Igucumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, bagasobanurirwa amateka y’Intwari z’Igihugu.

Bagaragarijwe ko gusura icyo gicumbi no kuba barahisemo kujya mu nzego z’umutekano ubwabyo ari ukwiyemeza kuba Intwari, basabwa gukomeza gusigasira umurage w’ubumwe kuko ari yo ndangagaciro ibumbatiye izindi.

Rwaka Nicolas, Umuyobozi mu Rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta z’Ishimwe (CHENO), ushinzwe Ubushakashatsi, abagirwa Intwari z’igihugu, abahabwa impeta z’ishimwe no kubungabunga ibicumbi by’Intwari z’Igihugu, ari na we wabahaye ikiganiro, yagaragaje ko igihe cyose ubumwe bubumbatiwe nta cyanyeganyeza Igihugu.

Ati: “Indangagaciro y’ubumwe bw’Abanyarwanda ikwiye gusigasirwa, buri wese akamenya ko uzazana amacakubiri azaba aje gusenya Igihugu. Igihe cyose mu Rwanda tugize ibyago tukagira igihe tudashobora kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda tuzaba dutatiye igihango, tuzaba dutatiye umurage twarazwe na Gihanga.”

Rwaka yagaragaje ko ku gicumbi cy’Intwari ari ho hagaragaza amateka y’ubutwari bw’Abanyarwanda kandi ko intwari ari iyitanga itizigamye. 

Nyuma y’ibyo biganiro abo banyeshuri bishimiye amasomo bahakuye ndetse bagaragaza ko bazakomeza gushyigikira ubumwe barwanya ivangura iryo ari ryo ryose.

Biyemeje gukomeza ubufatanye mu guteza imbere Igihugu no kugisha inama aho bibaye ngombwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO Nkusi Déo, yashimiye ukwiyemeza kw’abo Bapolisi avuga ko gusura igicumbi cy’Intwari bibafasha kwiyibutsa inshingano bafite.

Yaragaragaje ko bafite inshingano zikomeye zirimo gusigasira no gushyigikira ibyagezweho ari yo mpamvu baba bakeneye amasomo yabafasha kunoza imirimo bashinzwe.

Yagize ati: “Inshingano ni ukubyumva neza mu mirimo bakora no kubyigisha abandi. Ni ngombwa ko babimenya bagasura n’ibindi byose byayabafasha kugira ngo imirimo yabo bayikore bayumva.”

Intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho kikavamo igikorwa cy’icyirenga gifitiye abandi akamaro.

Abikora mu bupfura n’ubwitange bihebuje, kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.

Intwari irangwa no kugira umutima ukomeye kandi ukeye, gukunda Igihugu, kwitanga, kugira ubushishozi, kugira ubwamamare mu butwari, kuba intangarugero no kuba umunyakuri, ubupfura n’ubumuntu.

Ibyiciro by’Intwari u Rwanda ruzirikana harimo; Imanzi; ikaba ari Intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje.

Hari icyiciro cy’Imena; ikaba ari Intwari y’inkwakuzi mu kugaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe mu gihugu birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro n’urugero bihanitse.

Hakaza n’Intwari y’Ingenzi; iyinga Imena ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibikerezo cyangwa ibikorwa by’ingirakamaro birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro gakomeye n’urugero ruhanitse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Nkusi Déo yashimiye ukwiyemeza kw’Abapolisi basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu
Rwaka Nicolas, Umuyobozi muri CHENO asobanura amateka y’Intwari z’ Igihugu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA