Abofisiye 81 babarizwa mu Ngabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Kanama 2025, bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza (A0) mu bijyanye n’ubuvuzi rusange no kubaga abarwayi, Ubumenyi Rusange n’ubwa Gisirikare, mu masomo baherewe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera.
Ibirori byo guhabwa impamyabumenyi byayobowe na Minisitiri w’Ingabo Marizamunda, muri gahunda yateguwe ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda (UR) yahagarariwe n’Umuyobozi Prof Didas Kayihura Muganga.
Ibyo birori kandi byitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga n’abandi basirikare bakuru, abayobozi banyuranye muri Guverinoma no muri UR.
Abasoje amasomo bari bamaze imyaka ine biga, hakaba harimo abanyeshuri 20 basoje mu Ishami ry’Ubuvuzi Rusange no Kubaga Abarwayi, ndetse n’abandi 61 basoje mu Ishami ry’Ubumenyi Rusange n’ubwa Gisirikare.
Brig Gen Franco Rutagengwa, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, yagaragaje akamaro k’ubufatanye bafitanye na Kaminuza y’u Rwanda by’umwihariko mu gutegura ikiragano gishya cy’abayobozi ba gisirikare.
Yagize ati: “Ubwo musohotse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, ntimujyanye gusa ubumenyi bwa kaminuza, ahubwo mujyanye n’indangagaciro, ikinyabupfura, n’ubunyamwuga buranga igisirikare cyacu. Tubitezeho rero gukorera Igihugu mu budakemwa, kuyoborana ubwenge ndetse no gukomeza kwiga binyuze mu kazi mukora.”
Yongeyeho ko ubumenyi n’ubuhanga bakuye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare bukwiye gukoreshwa binyuze mu gushyira mu gaciro, ubumuntu no kwiyemeza guharanira imibereho myiza y’abo bakorera ndetse n’abaturage bazaba barinda bose.
Ishuri Rikuru rya Gisirikare rifite Amashami arimo Ubwenjenyeri mu Bukanishi, Ubwenjenyeri mu bya Musadobwa, Ubwenjenyeri mu Bwubatsi, Ubuforomo, Imibare, Ubutabire, Ibinyabuzima, Ubugenge n’amategeko.