Igisibo cy’ukwezi gutagatifu kw’igisibo (Ramadhan) ni igihe cyubahwa ndetse gifatwa nk’igihe cyo gusarura imigisha ikomoka ku Mana, kugirirwa impuhwe no kubabarirwa na yo, ibituma Abayislam bose bagikunda kandi bakacyubaha ndetse bakagitegerezanya amatsiko bakaniyiriza bashishikaye.
Iyo havuzwe Ramadhan buri muyislam yumva kwigomwa ibyo kurya, kunywa no gukora imibonano mpuzabitsina n’ibindi byo kwishimisha muri icyo gihe mu rwego rwo kuzibukira ibituma umubiri wishima bakiyegurira Imana no gukora ibikorwa byiza.
Nubwo bimeze bityo ariko hari igihe kigera bikaba bibujijwe ku mugore cyangwa umukobwa ko yakwiyiriza ubusa ahubwo akaba yemerewe gufata amafunguro cyane cyane atera imbaraga.
Imvaho Nshya yaguteguriye inkuru igufasha gusobanukirwa icyatumye biba ikizira ku muyislamukazi gusiba cyangwa kwiyiriza ubusa mu gihe ari mu mihango n’igihe byatangiriye.
Mu kinyejana cya 7 hagati y’imyaka ya 610–632 nyuma yivuka rya Yesu, mu bihe by’intumwa y’Imana Muhammad – Imana imuhe amahoro n’imigisha – abagore babajije impamvu batemerewe gusiba bari mu mihango, Intumwa y’Imana ibabwira ko ari itegeko ry’Imana kandi ko byatangiye gukurikizwa kuva mu ntangiro y’idini ya Islamu.
Icyakora nubwo batemerewe gukomeza gusiba nk’abandi bayislam bose, hari ibindi bikorwa bemerewe gukora birimo gusoma ‘Idua’ cyangwa ubusabe, gusingiza Imana ‘Dhikr’ gukora ibikorwa by’urukundo, ndetse no kumva cg gusoma Qor’an ariko akayisoma atayikozeho.
Ni iki gituma umugore / umukobwa uri mu mihango atafata kuri Qor’an
Iyo umugore cyangwa umukobwa ari mu mihango, bifatwa nko kuba yanduye cyangwa atejejwe. Muri Qoar’an, mu isura ya 56:79, havuga ko nta muntu wemerewe kuyikoraho atiyejeje.
Indi mpamvu iri mu zikomeye ituma umuntu uri mu mihango y’abakobwa n’abagore atemererwa gusiba nk’abandi, ni uko mu idini ya Islamu bitemewe gukora ibigoye umubiri cyangwa kwibabaza ibyo bishimangirwa na Surat Al-Baqarah, isura ya 2 umurongo wa 185 aho hagira hati: “Allah agambirira kubaha ibiboroheye ntagambirira kubagora”.
Abamenyi bo mu idini ya Islam bagaragaza ko hashingiwe ku mirongo itandukanye ya Qor’an ndetse n’imvugo z’Intumwa y’Imana ibyo babibujijwe kubera ko akenshi iyo umugore cyangwa umukobwa ari mu mihango, ashobora kugira intege nke, kuribwa cyangwa kumva adatekanye, ndetse agatakaza n’amaraso bikaba byatuma yumva ahangayitse cyangwa ababara bikabangamira igisibo cye.
Uretse umuntu uri mu mihango undi muyislam udategetswe gusiba ni umurwayi uri ku miti, umwana utarageza imyaka 15, umuntu ugeze mu za bukuru, ufite uburwayi bwo mu mutwe.
Uretse kuba umuntu uri mu mihango atemerewe gusiba ntiyemerewe no gusenga (gusali) kugeza igihe ayiviriyemo gusa iyo ayivuyemo yishyura iminsi atasibye na nyuma y’uko igisibo gitagatifu kirangiye.
Igisibo cy’Ukwezi kwa Ramadhan ni inkingi ya kane mu nkingi eshanu zubakiyeho idini ya Islam, kikaba kiba mu kwezi kwa Cyenda mu mezi ya Kislam.

