Itsinda rya Active Again rigizwe n’abarimo Derek Sano, Tizzo Prem na Olvis Mugabo ryashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazataramira Abanyarwanda mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 5 Ukuboza 2026.
Amakuru y’uko iri tsinda rizagaruka ku rubyiniro yatangajwe n’abari gutegura icyo gitaramo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2026, bagaragaza ko batifuza ko abakunzi b’umuziki bibagirwa aba basore n’indirimbo zabo zakunzwe.
Mu butumwa bashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2026, banditse bati: “Active Again! Ntitwatuma mwibagirwa aba basore n’indirimbo zabo nziza mwakunze!”
Iri tsinda ryiyongereye ku bandi bahanzi bari bamaze gutangazwa bazatarama muri iki gitaramo barimo Bruce Melodie na Tuff Gang. Active yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2013, igizwe na Derek Sano, Tizzo Prem na Olvis Mugabo. Mu myaka yakurikiyeho, yigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, binyuze mu ndirimbo zibyinitse zarangaga ibitaramo byayo.
Mu ndirimbo zatumye imenyekana harimo ‘Udukoryo Twinshi’, ‘Waga Waga’ yakoranye na Vampino, ‘Amafiyeri’ yakoranye na Barnaba Classic, ‘Go Mama’ yakoranye na Mwana FA, ‘Lift’, ‘Active Love’ na ‘Online Love’.
Mu 2018, ibikorwa by’itsinda byatangiye kugenda bigabanyuka nyuma y’uko Derek Sano yari agiye kwiga umuziki mu Ishuri rya Nyundo, mu gihe abandi na bo bakomezaga kwiyungura ubumenyi mu bikorwa bitandukanye.
Mu 2021, abagize Active bongeye guhurira hamwe, basohora umuzingo mugufi w’indirimbo (Extended Play [EP]) bise ‘Activity’ yari igizwe n’indirimbo eshatu zirimo ‘Amabara’, ‘Madamazela’ na ‘Tequiero’. Icyo gihe banatangaje ko ibihuha by’uko batandukanye bitari ukuri, ahubwo ko bari bafashe akaruhuko kugira ngo bongere gutegura neza ibikorwa byabo.
Nyuma y’aho bashyize hanze ndirimbo bise ‘DADA’ bashyize hanze ku wa 21 Kamena 2024. Nubwo buri wese mu bagize iri tsinda yagiye akora ibikorwa bye bwite, ntibigeze batangaza ko batandukanye burundu. Mu kiganiro Olvis Mugabo yagiranye n’itangazamakuru mu 2026, yavuze ko nta kibazo bafitanye.
Biteganyijwe ko icyo gitaramo cyiswe BK60 kizaba tariki 5 Ukuboza 2026 muri BK Arena, cyikazasiga abakunzi b’ibihangano by’abo basore bizihiwe.
