Adel Amrouche watoje Amavubi yareze FERWAFA muri FIFA
Amakuru

Adel Amrouche watoje Amavubi yareze FERWAFA muri FIFA

SHEMA IVAN

March 16, 2026

Umutoza Adel Amrouche uherutse kwirukanwa n’ikipe y’Igihugu “Amavubi” yareze Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), mu Ishyirahamwe ry’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ko yamwirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku wa 14 Mutarama 2026 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Adel Amrouche wari Umutoza Mukuru w’Amavubi yasezerewe muri izi nshingano nyuma y’amezi 10 kubera kutuzuza amasezerano y’akazi.

Kuri ubu, uyu mutoza yamaze kwandikira FIFA avuga ko FERWAFA yamwirukanye binyuranyije n’amategeko.

Ni amakuru yemejwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026.

Yagize ati:” Yego, Amrouche yaratureze, yareze FERWAFA ko twamwirukanye bidakurikije amategeko. Icyo mugomba kumenya ni uko mu byo tumushinja nta cy’umusaruro kirimo. Mu masezerano harimo ibindi yari gukora atakoze. Ntabwo ngiye kuvuga uko urubanza rwose ruteye, reka tubirekere abanyamategeko.”

Ku wa 2 Werurwe 2025, ni bwo Adel Amrouche yahawe inshingano zo gutoza Amavubi ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri, asimbuye Umudange Torsten Frank Spittler wari umaze gusoza amasezerano ye.

Mu mikino umunani Adel yatoje Amavubi yatsinze umukino umwe, anganya undi, atsindwa itandatu.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA