Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda (ADEPR) bwatangaje ko bwambuye inshingano za gishumba ababwirizabutumwa 35 baherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu nyuma y’uko bigaragaye ko bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’Inkiko Gacaca.
Mu itangazo ryshyizwe hanze ku wa Kabiri, Ubuyobozi bwa ADEPR bwatangaje urutonde rw’abavugabutumwa 35 barimo barindwi bo mu Rurembo rwa Kigali, 13 bo mu rurembo rw’Amajyepfo, barindwi bo mu Burasirazuba, n’umunani bo mu Burengerazuba.
Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku ngingo ya 22 igika cya mbere agaka ka 19, n’iya 33 igika cya mbere agaka ka 12, z’Amategeko Shingiro y’ltorero rya Pentekote ry’u Rwanda- Itorero ADEPR yo ku wa 13/09/2021.
Gishingiye kandi ku ngingo ya 13 igika cya mbere agaka ka 12, iya 32 n’iya 38 z’Amabwiriza Agenga Abanyamuhamagaro bafite inshingano za Gishumba, Ababwirizabutumwa n’Abadiyakoni yo ku wa 16/10/2025.
Hanagendewe kandi ku mwanzuro w’Inama Nkuru y’Abashumba y’ltorero ADEPR yateranye ku ya 22/10/2025 na 11/02/2026 igasuzuma ingingo zirimo iy’umunyamuhamagaro ufite inshingano za gishumba wahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’Inkiko z’Igihugu zibifitiye ububasha.
Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR bwamenyesheje abanyetorero baryo ko abari kuri urwo rutonde bambuwe inshingano za gishumba n’iz’umubwirizabutumwa baherewe mu Itorero ADEPR kuko bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imvaho Nshya yagerageje kuvugisha Umuvugizi wa ADEPR ariko ntiyahita aboneka, kugira ngo asobanure biruseho byinshi ku mpamvu uyu mwanzuro wafashwe n’icyo bivuze mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994.


