Ados Muzika na Skilibombe bahuriye mu ndirimbo ‘Imirimo ya Big Boy’
Imyidagaduro

Ados Muzika na Skilibombe bahuriye mu ndirimbo ‘Imirimo ya Big Boy’

Imvaho Nshya

February 28, 2026

Umuhanzi w’umunyarwanda Ados Muzika ukorera umuziki ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cya Pologne, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Imirimo ya Big Boy’ yakoranye na Skilibombe, ashimangira ko ari intangiriro y’urugendo rushya rw’ibihangano ateganya gushyira hanze uyu mwaka 2026.

Indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gashyantare 2026, iba iya mbere Ados asohoye muri uyu mwaka ndetse iba imwe mu zigize umuzingo mushya yise ‘Ma Vie’.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ados Muzika yavuze ko ari umuhanzi ufite icyerekezo cyo guhuza umuco nyarwanda n’injyana ya RAP ifite ubutumwa ku rwego mpuzamahanga.

Agira ati: “Natangiye umuziki nkiri muto. Si ukumenyekana nashakaga gusa, ahubwo ni ukuvuga inkuru z’ubuzima bwanjye n’abandi banyuze mu bihe bigoye ariko bagakomeza guharanira inzozi zabo.”

Umuhanzi Ados asobanura ko ‘Imirimo’ ari igihangano gifite inkuru yihariye aho cyibanda ku rugendo rw’umuntu, ku mihigo n’intego yihaye mu buzima.

Ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo, Ados ashimangira ko bushishikariza urubyiruko gukora cyane, kudacika intege no kwigirira icyizere.

Yagize ati: “Ni indirimbo yo guha imbaraga abifuza kugera ku nzozi zabo. Gushyira Imana imbere, gukora cyane no kutigera ucika intege, ni byo bigeza umuntu aho ashaka.”

Yongeraho ko iyi ndirimbo ishyira imbere imbaraga z’umuntu ku giti cye, ikamwibutsa ko nta kintu kigenda ku busa iyo yakoze ibimukwiye.

Itandukanye n’ibihangano byabanje

Ados Muzika agaragaza ko indirimbo ‘Imirimo’ irushaho kugaragaza ubuhanga mu gutanga inkuru no gusakaza ubutumwa mu buryo bwagutse kurusha indirimbo ze zabanje.

Uretse amagambo agaruka ku buzima bwa buri munsi, iyi ndirimbo inafite umudiho wa RAP uca impaka, ndetse n’amashusho yakozwe ku buryo bw’ikoranabuhanga bugezweho.

Kuba yarakoranye na Skilibombe, byatumye indirimbo irushaho kuba igitekerezo gishya ku bakunzi ba Hip Hop.

‘Ma Vie’ umuzingo w’urugendo rw’ubuzima

Indirimbo ‘Imirimo’ iri ku muzingo mushya wa Ados Muzika yise ‘Ma Vie’, ugizwe n’indirimbo 12. Uyu muzingo nk’uko abisobanura, ni umushinga ugaruka ku byishimo n’agahinda, ku ntsinzi n’itsindwa, ndetse no ku gukura mu makosa.

Ati: “Ma Vie ni ubuzima bwanjye mu ngeri zitandukanye. Nashakaga ko umuntu uyumvise yumva ari kumwe nanjye mu rugendo.”

Abakunzi b’uyu muhanzi bashobora kubona indirimbo ‘Umurimo’ banyuze ku rubuga rwe rwa Shopify, mu rwego rwo gushyigikira umuziki we mu buryo butaziguye.

Gukorera hanze ni ugukomeza guhagararira umuco

Umuhanzi Ados Muzika avuga ko kuba akorera umuziki hanze y’igihugu bifite inyungu n’imbogamizi. Inyungu nyinshi zirimo, ni uguhura n’indi mico no kwagura imyumvire ku muziki mpuzamahanga, ariko akemera ko kuba kure y’abafana bo mu Rwanda ari imbogamizi.

Icyakoze akoresha ikoranabuhanga mu gukomeza kuba hafi yabo ariko akomeza guhagararira umuco nyarwanda aho ari hose.

Asaba urubyiruko rwifuza kwinjira mu muziki kudacika intege no gukunda ibyo rukora. Agira ati: “Umuziki si impano gusa, ni akazi gasaba kwiga, kwitanga no kwemera inzira igoye. Ntimukibagirwe aho muva n’indangagaciro zanyu.”

Anasaba kandi abakunzi be gutekereza umuziki ufite inkuru zinyura umutima kandi uhesha ishema umuco nyarwanda.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA