Afahamia Lotfi yagizwe Umutoza mushya wa Rayon Sports
Siporo

Afahamia Lotfi yagizwe Umutoza mushya wa Rayon Sports

SHEMA IVAN

May 30, 2025

Umunyatuniziya Afahamia Lotfi watozaga Mukura VS yagizwe umutoza mushya wa Rayon Sports guhera mu mwaka utaha w’imikino.

Ibi byatangajwe n’iyi kipe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025 binyuze mu itangazo bashyize hanze.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahamije ko uyu mugabo azafasha iyi kipe mu marushanwa akomeye arimo n’aya mpuzamahanga.

Ati “Turifuza Rayon Sports nshya itwara ibikombe, ishingiye ku mbaraga, icyerekezo no kwitwara neza. Abafana bacu bitegure ikipe ibatera ishema kandi ifite intego, ikipe ihatana mu marushanwa y’imbere mu gihugu no muri CAF Confederation Cup.”

Nyuma yo gutangaza uyu mutoza kandi, Rayon Sports yamenyesheje abakunzi bayo ko Umunsi w’Igikundiro wa 2025 uzaba hagati y’itariki ya 26 Nyakanga n’itariki ya 9 Kanama 2025.

Lotfi watoje amakipe atandukanye arimo na United Arab Emirates yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu mwaka ushize wa Shampiyona y’u Rwanda yafashije Mukura VS gusoreza ku mwanya wa gatanu, ndetse mu Gikombe cy’Amahoro isoreza ku mwanya wa kane.

Afhamia Lotfi yagizwe Umutoza mushya wa Rayon Sports

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA