Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryatangaje ko ryafashe ingamba zikomeye zo kurasa no gusenya indege z’intambara za Sukhoi-25 hamwe na drone z’igisirikare cya FARDC, igihe cyose byaba bikomeje kwifashishwa mu kugaba ibitero mu bice rigenzura bigahitana abaturage.
Ibi byatangajwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, abinyujije mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa X , aho yagaragaje impungenge zikomeye kubyo yise ibikorwa byo kwica abantu bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Yagize ati: “Ntibyemewe na gato ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeza kwishimira kwica abantu mu bice twabohoye bukoresheje indege za gisirikare, yaba drone cyangwa Sukhoi.
Niba iri terabwoba rikomeje kwibasira abaturage bo mu bice twabohoye, ibyo bikoresho by’urupfu bizarimburirwa aho bituruka.”
AFC/M23 ivuga ko uyu mwanzuro ufashwe mu gihe, kuva mu cyumweru gishize, indege nini n’utudege tutagira abapilote (drone) bya FARDC bikomeje kwifashishwa mu kugaba ibitero byo mu kirere mu gice cy’imisozi miremire yo muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Muri aka gace, ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa rikomeje imirwano na AFC/M23, ifatanyije n’umutwe wa Twirwaneho.
Amakuru atandukanye akomeza kuvuga ko ibitero byinshi byo mu kirere FARDC igaba mu bice bigenzurwa na M23 bikunze guturuka ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mu Burundi, kimwe n’icya Kisangani mu Ntara ya Tshopo.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Leta ya Congo Kinshasa yatangaje ko ikibuga cy’indege cya Kisangani cyagabweho ibitero bya drone, ikanemeza ko hari drone umunani zahanuwe muri icyo gikorwa.
Kinshasa yahise ishinja AFC/M23 ifatanyije n’u Rwanda kuba ari bo bateguye ibyo bitero, gusa impande zombi zarezwe ntizigeze zigira icyo zivuga kuri ayo makuru.
Amakuru yizewe ni uko mu mpera z’icyumweru gishize uretse Kisangani, umutwe wa M23 wanarashe ibibuga by’indege bya Kindu na Kalemie.
Iki cyemezo cya AFC/M23 kirushaho kongera umwuka mubi mu ntambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Congo, mu gihe abaturage bakomeje kuba mu kaga gakomeye katewe n’imirwano n’ibitero byo mu kirere bikomeje kwibasira Uturere dutuwe n’abasivile.