Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ribabajwe n’ibitero bikomeje kugabwa n’ingabo z’u Burundi, FARDC, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro ahitwa i Kadasomwa muri Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Itangazo rya AFC/M23 ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kanama, rigaragaza ko ibikorwa by’ubutegetsi bwa Kinshasa byerekana ko itifuza guhagarika intambara no kutubahiriza amasezerano y’amahoro ya Doha.
AFC/M23 igira iti: “Kuva ku wa Kabiri tariki 26 n’uyu munsi ku wa Gatatu tariki 27 Kanama 2025, ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, Abacanshuro n’ingabo za Leta y’u Burundi bagabye igitero mu duce dutuwe cyane twa Kadasomwa no mu nkengero zatwo.”
Ikomeza ivuga iti: “Kuri uyu wa 27 Kanama 2025, barashe ahatuye Abanyamurenge i Rugezi muri Minembwe no mu misozi ya Fizi.
Ibyo bitero byahitanye abantu, bituma abaturage bahunga. Byasabye AFC itabara kugira ngo ikomeze kurinda abaturage badafite kirengera.”
Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buvuga ko ubu bushotoranyi buri mu mugambi wo kurimbura ubwoko bw’Abanyamurenge bikozwe n’igisirikare cy’u Burundi ibintu bibonwa kandi bizwi na buri wese.
Ihuriro AFC/M23 ryamaganye imiryango mpuzamahanga ikomeje guceceka, rikemeza ko ryiyemeje kurinda abasivili ibyabatera aho byaturuka hose.