Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Mutarama, ryashyinguye mu cyubahiro banunamira abasivili biciwe mu bwicanyi ndengakamere bwabaye mu bitero by’indege zitagira abapilote (drones). Barasiwe muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu ntangiriro z’uku kwezi.
Umuhango wo gusezera mu cyubahiro abishwe wabereye kuri Stade de l’Unité mu Mujyi wa Goma, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere y’uko bashyingurwa i Mubambiro, muri Teritwari ya Masisi.
Igitero cya mbere cya drone cyabaye ku wa 02 Mutarama 2026 muri Santere ya Masisi gihitana abantu batandatu mu gihe 41 bakomerekejwe n’icyo gitero.
Ihuriro AFC/M23 ryashinje ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa rigizwe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), ingabo z’u Burundi, imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo, umutwe wa FDLR ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ushyigikiwe na Kinshasa ndetse n’abacanshuro baturutse muri Amerika y’Epfo n’i Burayi kugira uruhare muri ibyo bitero.
Muri rusange abasivili 22 ni bo bamaze kumenyekana ko biciwe muri ibyo bitero, mu gihe 50 bakomerekejwe mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Masisi, mu bitero bitandukanye bya drone byabaye mu minsi ishize.
Mu butumwa yashyize kuri X, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yagize ati: “Twunamira mu cyubahiro gikomeye twibuka abazize ubu bugizi bwa nabi, kandi twihanganishije imiryango yabuze abayo bishwe mu buryo bw’agashinyaguro.”
Yakomeje agira ati: “Ibyo byaha ndengakamere ntibizibagirana kandi ntibizigera bifatwa nk’ibyoroshye. AFC/M23 irongera gushimangira byimazeyo ubushake bwayo budacogora bwo kurinda abasivili no guharanira uburenganzira bwabo bwibanze bwo kubaho, umutekano n’icyubahiro.”


Amafoto: Internet