Ihuriro AFC/M23 ryakoze umukwabu no gusaka, byatumye hatabwa muri yombi abantu benshi biganjemo abacuruza ibiyobyabwenge n’ababinywa, abakekwaho guhungabanya umutekano mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bukavu; nko muri Komine ya Ibanda n’ibindi bice byo muri Kivu y’Amajyepfo.
Radio Okapi yatangaje ko uwo mukwabu wakozwe ku wa 30 Nzeri 2025, nyuma y’uko hari hamaze iminsi hagararaga ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi byajujubije abaturage bo muri Komini Ibanda n’ahandi.
Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje ko uwo mujyi ukomeje kugararagaramo ibikorwa by’urugomo ari na byo byatumye abiganjemo abagabo n’urubyiruko batabwa muri yombi.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko abenshi mu bafashwe ari urubyiruko rusanzwe runywa urumogi, abacuruza inzogo zikaze n’abazinywa,abadafite ibyangobwa n’abandi bakekwaho ubujuru no kwambura abantu ku ngufu.
Abayobozi b’inzego z’ibanze muri utwo duce bo bavuga ko abafashwe bose bajyanwe kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.