AFC/M23 yungutse abakomando bashya barenga 9 000
Mu Mahanga

AFC/M23 yungutse abakomando bashya barenga 9 000

KAYITARE JEAN PAUL

October 5, 2025

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryungutse abakomando bashya 9 350 bamaze igihe bahabwa imyitozo itandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru.

AFC/M23 yungutse abakomando bashya, basoje imyitozo y’ibanze bari bamazemo igihe mu kigo cy’imyitozo ya Gisirikare cya Tchanzu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umuhango wo kwinjiza abakomando bashya 9 350 mu basirikare ba M23, wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Sultan Makenga ndetse unitabirwa n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’Ihuriro AFC/M23.

AFC/M23 ikomeje imyiteguro riyiganisha gufata Kinshasa nk’uko Umugaba w’ingabo za M23, Gen Sultan Makenga aherutse kubitangaza.

Mu minsi ishize yavuze ko urugendo rwo kubohora Abanyekongo ruzakomereza i Kinshasa mu murwa mukuru wa RDC.

Abinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari twitter, Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka, yatangaje ko aba bakomando binjijwe mu ngabo za M23 ku wa 01 Ukwakira 2025, AFC/M23.

Bagaragaje amwe mu masomo bize; kwirwanaho nta ntwaro bakoresheje, kwiyereka (akarasisi), kumasha, kwihangana, kurinda igihugu cyabo no kukirwanira n’andi masomo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za M23, Gen Makenga, yagize ati: “Uyu munsi naje kubamenyesha ko imyitozo yanyu yarangiye. Uhereye ubu, muri bamwe mu bagize igisirikare cya ARC (Armée Révolutionnaire Congolaise).

Mbisubiremo, uhereye uyu munsi muri abasirikare ba ARC, igisirikare kirwanira kuzana impinduka muri iki gihugu, murankurikira neza?

Igihugu cyacu gishenywe igihe kinini na Guverinoma ya Kinshasa iyobowe na Tshisekedi, ubutegetsi busenya igihugu, bwica abasivili uko bwishakiye bugatuma Abanyekongo baba impunzi bityo igihugu kikagirwa icy’umuntu ku giti cye.”

Gen Makenga yabwiye abakomando bashya ko iyi ari yo mpamvu yatumye M23/ARC ihaguruka kugira ngo ishyire iherezo kuri iyi miyoborere mibi no kuzana impinduka mu gihugu cyabo, n’abakomando bagaragaza ko biteguye mu kazi bagiye kujyamo.

Yavuze ko bagenzi babo boherejwe mu bindi bice bakoze akazi gakomeye bityo nabo bagiye kubasangayo bakabafasha kuvanaho ubutegetsi bubi.

Ati: “Igihugu cyacu gikeneye kubohorwa, Abanyekongo bose bashaka kubohorwa kandi ni yo ntego yacu nk’Umutwe wa M23 ndetse nk’igisirikare cya ARC.

Ni ubutumwa bwacu tugomba kurangiza kugira ngo igihugu cyacu cyongere kugira icyubahiro hanyuma abaturage bakabaho bafite igisirikare gikomeye kandi gikorana n’abaturage.”

Umugaba Mukuru w’ingabo z’Ihuriro AFC/M23, Gen Makenga, yasabye abakomando kwirinda imyitwarire mibi, ubugoryi, ivangura, ruswa n’ikindi cyose cyasenya umuryango w’Abanyekongo.

Ikigamijwe n’uko Abanyekongo babaho mu mahoro kandi ngo bizagerwaho. Gen Makenga avuga ko bazabishimirwa kuko bazaba bazanye impinduka mu gihugu cyabo.

Abakurikiranira hafi intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, bahamya ko ubu ari bwo urugamba rukomeye.

Ibi babihera mu myiteguro ikomeje kugaragazwa na AFC/M23 kuko mu gihe kingana n’ukwezi kumwe imaze kunguka abasirikare bashya bagera hafi 18 000.

Ni mu gihe kandi ku wa Gatanu hari ibice Umutwe wa M23 wigaruriye ibice bya Kishadu na Chuwe muri Kivu y’Amajyepfo.

Gen Sultan Makenga, Umugaba Mukuru w’ingabo za M23

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA